Mu minsi ishize nibwo Facebook Inc - ifite urubuga rwa WhatsApp yareze Ikigo NSO Group cyo muri Israel, igishinja gukoresha icyakwitwa nka virusi ya Pegasus, yinjizwa muri telefoni z’abantu batabizi ikajya itanga amakuru yabo. Byavuzwe ko hibasirwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu.
Mu makuru yagiye hanze, u Rwanda rwashyizwe mu bihugu bishinjwa gukoresha iryo koranabuhanga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yavuze ko ibijyanye no kuneka umwanzi warwo u Rwanda ruzabikomeza, ariko rudashobora gukoresha amafaranga mu kwifashisha uburyo budakwiye.
Yavuze ko abazamuye amajwi atari n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu nk’uko, ahubwo ari abishoye mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu kimwe n’abakomeje gufatwa bagashyirwa mu nkiko.
Ati “Ku bwacu, kumenya abanzi bacu n’ibyo bakora aho bari hose, ni ikintu twakomeje kugerageza kandi kiri mu burenganzira bwacu nk’uko kiri mu burenganzira bw’ikindi gihugu cyose uzi ku Isi. Yego hari amategeko agenga ibi dukora, ariko hari byinshi bikorwa mu ibanga kurusha n’ibibera ahabona.”
Yavuze ko iri koranabuhanga rivugwa ko u Rwanda rukoresha, afite amakuru ko rihenda kandi ubushobozi u Rwanda rufite ni ubwo gukemura ibibazo byihutirwa, kurusha kuyatanga ku muntu cyangwa ikibazo kidahari.
Ati “Hari umuntu nabonye bakoresheje ngo twakurikiranye uba mu Bwongereza. Namubonye ku ifoto bwa mbere, ntabwo nsanzwe muzi. Ntabwo natanze ayo mafaranga iryo koranabuhanga rigura mu gukurikirana umuntu udafite icyo adutwaye. Umuntu urwanira mu Bwongereza? Oya, njye mpangayikisha n’aba baza mu Kinigi bakica abantu, nibo bampangayikisha ariko uwo wundi utunzwe na Guverinoma y’u Bwongereza, nta kazi afite, nta shingiro bifite.”
Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu nta mpamvu igihugu cyatanga amafaranga y’umurengera ngo ruraneka umuntu, ku buryo amadolari make rufite ruyakoresha mu nzego nk’uburezi.
Yakomeje ati "Ariko dukora iperereza kandi tuzakomeza kurikora, niko ibihugu bikora, ntabwo ntekereza ko u Rwanda ari rwo rwasigara.”
“Ni ko tumenya ibintu, dufite amakuru menshi ku banzi bacu ndetse n’ababafasha abanzi bacu, tubiziho byinshi ariko dukoresha ubushobozi bw’umuntu kandi ibyo tubifitiye ubumenyi bukomeye niba mutanabizi.”
Perezida Kagame yavuze ko bishoboka ko ababyitwaza bavuga ko u Rwanda kuba ari inshuti ya Israel bityo byaruhesheje iryo koranabuhanga, ariko ibintu atari ko bigenda, kuko iyo biba byo, u Rwanda ruba rugeze kure kurusha aho ruri uyu munsi.
TANGA IGITEKEREZO