Dr. Ndagijimana aratangira inshingano ze kuri uyu wa 14 Kanama 2024, nyuma y’icyemezo cy’Inama y’Ubutegetsi y’icyo kigo yateranye kuri uyu wa 13 Kanama 2024.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc, Jean Philippe Prosper, yavuze ko BK Group Plc izungukira mu bunararibonye bwa Dr. Uzziel Ndagijimana.
Ati "Tunejejwe ko kuba twahisemo Dr. Uzziel Ndagijimana nk’Umuyobozi mushya wa BK Group Plc. Imiyoborere ye n’ubumenyi bwe mu bijyanye n’ubukungu n’urwego rw’imari bizadufasha mu gushyira mu bikorwa ingamba za BK Group ndetse n’intego zayo z’ahazaza."
Bongeyeho ko azakorana bya hafi n’abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri BK Group Plc mu rwego rwo guteza imbere icyo kigo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!