Mu iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri tariki 25 Mutarama 2022, Ubushinjacyaha bwavuze ko buhagaritse ikurikiranwa rya Dr. Utumatwishima na bagenzi be barimo Dr. Hirwa Aimé Dieudonné, Seruhungo Bizimana Jean Paul na Mukagihana Marie Claire ariko Tuyizere Jean Christian na Mukundwa Jean Baptiste bo bakomeza gukurikiranwa.
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya kugira ngo bugaragaze ibyaha burega, bubwira Urukiko ko bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, ariko kuri Tuyizere Jean Christian hakiyongeraho ibyaha byo kwaka no kwakira indonke no gukoresha inyandiko mpimbano.
Abashinjwa baregwa kuba barakoze icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye Abanyarwanda inyungu ubwo bakoraga muri pharmacie y’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri. Bashinjwa ko ubwo ibi Bitaro byaguraga ibikoresho bya ’Tube a Sec’ zigera ku bihumbi 100, hakoreshejwe izigera ku bihumbi 12, izindi ibihumbi 80 zirenza igihe zidakoreshejwe.
Aho niho Ubushinjacyaha buhera bubarega icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu kuko ngo bari bazi neza ko ibikoresho biguzwe byari byinshi ugereranyije n’ibyari bisanzwe bigurwa.
Ku ruhande rw’abaregwa bahakana ibyaha bashinjwa, bagaragaje ko icyo bakoze ari ukwakira ibyo bikoresho nk’abakozi bakoraga muri pharmacie y’Ibitaro, ariko badakwiye kubazwa ibyo kubigura kuko mu Bitaro habagamo Akanama k’Amasoko, ari nako kemeza ibigomba kugurwa, ndetse ko n’ibyo ubushinjacyaha buvuga byishyuwe n’Ibitaro, bigaragaza ko byari byagenwe n’ako Kanama.
Ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke, Tuyizere ashinjwa ko yakiriye amafaranga ibihumbi 900 Frw yahawe na Mukagihana Marie Claire wakoreraga Proline yagurishaga imiti mu Bitaro bya Ruhengeri ayanyujijwe kuri konti ye. Tuyizere avuga ko ayo mafaranga yayamwishyuraga nk’ayo yamugurije, ashimangira ko ntaho ahuriye na ruswa kuko ntacyo yaguraga cyangwa ngo amugurishe.
Abajijwe ku cyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, Tuyizere yagaragaje ko inyandiko ashinjwa zose zagiye zisinywaho n’abari babishinzwe barimo abari bagize Akanama k’Amasoko n’abagize Inama y’Abayobozi b’Amashami n’ab’Ibitaro, asaba Urukiko kutabiha agaciro kuko imikono yabo iriho ntacyo ubushinjacyaha bwashingiraho buvuga ko ari impimbano.
Ubushinjacyaha bwasabiye Tuyizere igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 4,5 Frw naho Mukundwa Jean Baptiste bumusabira igifungo cy’imyaka itanu.
Nyuma yo kumva impanze zombi, Urukiko rwafashe umwanzuro w’uko uru rubanza ruzasomwa ku wa 24 Gashyantare 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!