00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Ubalijoro uba mu Kanama Ngishwanama ka Perezida Kagame yagaragaje impinduka zikenewe mu buhinzi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 February 2017 saa 09:39
Yasuwe :

Umwarimu muri Kaminuza ya McGill i Montréal muri Canada, akaba n’umwe mu bagize akanama Ngishwanama ka Perezida Kagame, Dr. Eliane Ubalijoro, asanga Afurika ifite amahirwe menshi y’ishoramari mu buhinzi akwiye kubyazwa umusaruro kugirango awubere isoko y’iterambere rirambye.

Dr. Ubalijoro yigisha mu Ishami ry’iterambere Mpuzamahanga muri Kaminuza ya McGill i Montréal muri Canada mu bijyanye n’ubufatanye bwa leta n’abikorera. Yakoze ubushakashatsi bwibanda ahanini ku guhanga udushya mu rwego rw’ubuzima ku Isi no mu iterambere rirambye.

Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yo kuwa 9 Ukuboza 2016, yamugize umujyanama mu bagize Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Cindy Charles, mu kiganiro Couch Talk Show gica kuri televiziyo imwe yo mu Mujyi wa Montréal muri Canada; hagamijwe gutuma abagore bafite ibyo bagezeho bagira inama abandi, Dr Ubalijoro watangiye kwiga ubuhinzi mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza afite imyaka 17, yagarutse ku cyateza imbere ubuhinzi bwa Afurika bukaba ishoramari rikomeye nk’ayandi.

Yavuze ko Afurika ifite ubutaka bunini bushobora guhingwa kurusha ibindi bice ku Isi ariko butari gukoreshwa mu buhinzi, ugasanga umusaruro uboneka mu buhinzi uri hasi cyane y’uboneka mu Burengerazuba bw’Isi.

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere igaragaza ko uyu mugabane wihariye 65% by’ubutaka bushobora guhingwa, ariko buri mwaka ugakoresha miliyari $35 utumiza ibiribwa mu mahanga, ndetse ngo nta gikozwe zishobora kwikuba hafi gatatu, zikagera kuri miliyari $110 buri mwaka, bitarenze 2025.

Ibyo bigasobanura ko hakenewe gushaka uburyo siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya byakoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi muri Afurika.

Dr Ubalijoro yagize ati “Iki nicyo gihe cyiza cyo kubukorera muri Afurika [ubuhinzi] kuko bishobora gufasha mu iterambere, hari amahirwe yo kubyaza umusaruro izuba rihaboneka, gukora ku buryo amazi aboneka mu buryo buhoraho ngo tubashe guhinga gatatu mu mwaka, kubungabunga ubutaka, ibidukikije, kugira ngo tugumane ingano ihagije y’amazi akenewe mu kongera umusaruro w’ubuhinzi.”

Dr Ubalijoro yanavuze ko kimwe mu bibazo bigihari ari uburyo bufasha mu gutangira umushinga kandi hari impinduka ziri kuba, hakaba n’ikindi cyo kubona imbuto z’indobanure zishobora no gutanga inshuro cumi z’umusaruro usanzwe.

Yakomeje agira ati “Ikindi kibazo gikomeye ni ukubona ubushobozi bw’amafaranga. Kubera ko kububona mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere biragoye cyane, kandi biranahenze kurusha mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.”

“Tubashije kugabanya ikiguzi cy’inguzanyo, twabasha gushyigikira ubucuruzi bwinshi kubera ko muri rusange inyungu ku nguzanyo ziri hagati ya 14% na 20%, kandi hari aho binajya hejuru.”

Yavuze ko ubutaka buhari n’izuba ryiza rikaba riri muri Afurika, ariko kugabanya inyungu z’inguzanyo byagira uruhare mu kuzamura ishoramari mu buhinzi.

Yanavuze ko hari impinduka ziri kuba muri Afurika, aho nk’umubare munini w’Abanyafurika bari kuvoma ubumenyi muri Kaminuza nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari kujya gushyigikira iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu byabo.

Dr Eliane Ubarijoro yemeza ko Afurika ifite amahirwe yayibashisha guteza imbere urwego rw'ubuhinzi

Umusanzu we ku Rwanda

Dr Ubalijoro kandi yanagarutse ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’u Rwanda, avuga ko ubu bahawe umwanya uhagije.

Mu 2014, Dr.Ubalijoro yakoze ubushakashatsi ku dushya twakongera umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda, aho yibanze mu bagore b’abahinzi mu Rwanda, anagira uruhare mu bushakashatsi ku ndwara z’ibyorezo zititabwaho (Tropical Diseases), bwarangiye habonetse umuti mushya uvuye mu bidukikije.

Uriya mwaka awufata nk’amateka akomeye kuri we kuko yawukozemo ibikorwa by’ingirakamaro mu kongera kwiyubaka kwe nyuma y’imyaka 20 aburiye ababyeyi n’abavandimwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Ni igihe gikomeye mu buzima bwanjye cyo kureba ahahise hanjye habi no gufata umugambi wo kwiyemeza kubaka ahazaza hanjye heza, nkashobora gutanga umusanzu mu guhanga udushya twazamura umugore muto w’umuhinzi akabaho neza.”

Dr Ubalijoro ni umwe mu bagize Akanama Ngishwanama ka Perezida wa Repubulika Paul Kagame, PAC. Aka kanama kashinzwe mu 2007, karimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, gafasha Umukuru w’Igihugu guhitamo ingamba n’ibikorwa by’iterambere bibereye Abanyarwanda.

Nko mu 2013, muri ako kanama yari kumwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver (icyo gihe yari Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu), inararibonye mu itangazamakuru Andrew Mwenda; Umuyobozi wa Scotia Bank, Roy Reynolds;Joe Ritchie uhagarariye inyungu z’u Rwanda i Chicago, Michael Porter; Kaia Miller washinze Aslan Global; Musenyeri John Rucyahana; Dr Clet Niyikiza, umushakashatsi mu bijyanye n’ubuzima; Ale Dawson na Pasiteri Rick Warren.

Harimo kandi Scott Ford, Umuyobozi Mukuru wa Altel, ikompanyi itanga serivisi za internet yihuta ya 4G; Michael Fairbanks,umuhanga mu bijyanye n’ubukungu; Dr Eliane Ubalijoro, Umwarimu muri Kaminuza; Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; John Rwangombwa, Guverineri wa BNR; François Kanimba, Minisitiri wa Mineacom.

Hazamo James Musoni, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo; Michael Roux wari uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Australia; Paul Davenport wabaye Umuyobozi wa Kaminuza ya Alberta; Umucuruzi ukomeye wo muri Ecosse, Tom Hunter; Christian Angermayer washinze Apeiron Investment Group; Doug Shaers usanzwe ari Umuyobozi w’Ikompanyi yo muri Australia ikora ibijyanye n’ubuhinzi, ICM Agribusiness n’Umuhanga mu butabire, Sir David King.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages