Inkuru y’itabaruka rya Dr Kigabo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, aho bivugwa ko yaguye muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza.
Visi Guverineri wa BNR, Dr Monique Nsanzabaganwa, yabwiye IGIHE ko Dr Kigabo yaguye muri Kenya ndetse ko andi makuru aratangazwa n’abo mu muryango we.
Ati “Nibyo koko yitabye Imana. Turi gushaka uko twatangaza andi makuru turacyavugana n’abo mu muryango we.”
Uretse kuba yari umukozi wa BNR, Dr Kigabo yari n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro ry’abashakashatsi mu bijyanye n’ubukungu EPRN (Economic Policy Research Network Rwanda).
Kigabo yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, iya Jomo Kenyatta University ndetse yigisha no muri Kaminuza yigenga ya Kigali yanaje no kubera umwe mu bayobozi wari ushinzwe amasomo.
Yatangiye gukorera Banki Nkuru y’u Rwanda mu 2007, nyuma yo kumara imyaka itari mike ari umuyobozi muri Kaminuza ya Kigali wari ushinzwe amasomo.
Yari afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na politiki y’ifaranga, imari n’ubukungu mpuzamahanga yavanye muri kaminuza yitwa Lumière University Lyon 2 yo mu Bufaransa. Yari anafite icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ mu bijyanye n’imibare.
Abantu batandukanye bababajwe n’urupfu rwa Dr Kigabo
This is very sad news indeed. Dr Kigabo was a friend, Colleague and excellent Economist who played a key role in the advancement of Monetary Policy and research in Rwanda. He will be greatly missed. RIP
— Claver Gatete (@claverGatete) January 15, 2021
A very very sad news! May God Rest his soul in eternal peace and comfort his family during this very trying time. RIP Prof. Thomas Kigabo. @CentralBankRw
— Faustin Ntezilyayo (@FNtezilyayo) January 15, 2021
Very sad news! May Prof. Kigabo’s soul Rest In Peace. https://t.co/Pocwg76myC
— Patricie Uwase (@Eng_Patricie) January 15, 2021
Very sad news! May Prof. Kigabo’s soul Rest In Peace. https://t.co/Pocwg76myC
— Patricie Uwase (@Eng_Patricie) January 15, 2021
RIP Prof Kigabo.
— Jean Chrysostome Ngabitsinze (@Ngabitsinze) January 15, 2021
RIP Dr Kigabo. Abo mwakoranye muri @RwandaFinance, abo wigishije n’abo wayoboye muri kaminuza #ULK najye ndimo, abo mwakoranye muri @CentralBankRw tuzakomeza kwibuka ubupfura, ubwitange, gukunda gusenga, gukunda u Rwanda no kwicisha bugufi. Ruhukira mu mahoro.
— Ladislas NGENDAHIMAN (@NLadislas) January 15, 2021
Mbabajwe bikomeye n’urupfu rwa Professor Kigabo Thomas.
Niwe wanyigishije bwa mbere akamaro ka #Saving .
Yari umuhanga mu bukungu, umugabo w’imfura kandi ukunda Imana.
May he RIP. Nihanganishije umuryango we , na team ya @CentralBankRw . #Rwanda #RwoT
— UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) January 15, 2021
@rbarwanda Prof Kigabo yari umuhanga urangwa n'ubwitonzi. Imana Imwakire mu Ijuru, maze aruhukire mu mahoro, kandi Ihumurize abasigaye.
— Anastase Murekezi (@amurekezi) January 15, 2021
What a loss..RIP Prof Kigabo Thomas
— Jeanne d'Arc Gakuba (@GakubaJeanne) January 15, 2021
Very sad news! May Prof. Kigabo’s soul Rest In Peace. https://t.co/Pocwg76myC
— Patricie Uwase (@Eng_Patricie) January 15, 2021
Le #Rwanda vient de perdre un grand économiste. Nous adressons toutes nos condoléances aux proches de Pr. Kigabo, ainsi qu'à ses collègues de @CentralBankRw.
Il avait étudié à l'université l'Université Lumière Lyon II en France et était membre de notre communauté d'alumni. https://t.co/6oLWFH4qlK
— Ambassade de France au Rwanda (@ambafrancerwa) January 15, 2021

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!