00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Ngabitsinze wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yatangiye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 16 July 2025 saa 12:10
Yasuwe :

Dr. Ngabitsinze Jean Chrisostome wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda yatangiye inshingano nshya nk’Umuyobozi Mukuru w’ikigo gifasha ibihugu kwitegura neza uko byahangana n’ibiza bitandukanye (African Risk Capacity Group.) gishamikiye ku Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Dr. Ngabitsinze yatorewe izo nshingano mu mpera za Mata 2025 aho yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni n’Umuyobozi Mukuru wa African Risk Capacity Group.

Ubutumwa iki kigo cyanyujije ku rubuga rwa LinkedIn buvuga ko kujya muri uwo mwanya kwa Dr. Ngabitsinze ari icyarecyezo gishya kubera bitewe n’ubunararibonye afite.

Bwagiraga buti “Afite ubunararibonye bwo mu kazi yakoze muri Guverinoma [y’u Rwanda] kandi asobanukiwe neza amahirwe yihariye Afurika ifite n’imbogamizi zikiyizitiye. Agaragaza kandi ishyaka mu guharanira iterambere rirambye. Twzieye ko ubwo bunanaribonye ari ingenzi mu guha icyerecyezo ahazaza ha ARC.”

Dr. Ngabitsizne yakoze imirimo itandukanye muri Leta y’u Rwanda harimo mu Nteko Ishinga Amategeko yabaye umudepite nyuma akaza no kuyobora Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo wa Leta (PAC).

Yabaye kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi nyuma aba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kugeza ku wa 30 Nyakanga 2022 ubwo yakurwaga muri izo nshingano.

Dr Ngabitsinze yatangiye inshingano nk'Umuyobozi Mukuru wa African Risk Capacity Group

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages