Muri Kanama nibwo Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko iri gushaka umuyobozi mushya wayo usimbura ucyuye igihe Phillip Cotton. Cotton yabaye Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2015, tariki ya 19 Ukwakira nibwo yasoje amasezerano ye.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda, Prof Paul Davenport, rimenyesha Dr Malimba ko agizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’agateganyo guhera tariki ya 19 Ukwakira 2020 kugeza igihe hazatangarizwa izindi mpinduka.
Dr Malimba, yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere (Deputy Vice Chancellor for Strategic Planning and Administration).
Uyu mugabo kuva mu 2015 kugera mu 2017 yari Minisitiri w’Uburezi, icyo gihe yahawe izo nshingano avuye ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’Amabanki muri Kaminuza y’u Rwanda mu yahoze ari SFB.
Ubwo yari Minisitiri w’Uburezi, yagiye afata ibyemezo bitandukanye bigamije kuzahura ireme ry’uburezi, bimwe mu byo yibukirwaho ni icyo gufunga Kaminuza zitujuje ibisabwa mu gihe izindi zagiye zihagarikirwa amashami atandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!