Dr Kayumba yasabiwe gufungwa imyaka itanu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Nyakanga 2020 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Dr Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yafatiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe mu minsi ishize akurikiranyweho ibyaha birimo gusinda ku mugaragaro, ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatanu hifashishijwe ikoranabuhanga Dr Kayumba yaburanaga ari muri Gereza ya Mageragere aho afungiye ,abacamanza bo bari mu rukiko rwa Kicukiro mu gihe ubushinjacyaha bwo bwari aho bukorera.

Muri uru rubanza Dr Kayumba yahakanye ibyo Ubushinjacyaha buvuga ko yatawe muri yombi ku wa 10 Ukuboza yasinze bikomeye ubwo yari ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, avuga ko agiye kugishwanyaguza ndetse ko atari ubwa mbere yari atawe muri yombi yasinze, kuko hari n’ikindi gihe yigeze gutabwa muri yombi agerageza kurwanya abapolisi.

Umucamanza yabajije Kayumba ubushobozi afite bwo kuba yakwangiza ikibuga cy’indege, undi asubiza ko bidashoboka kuko ari umunyamakuru, ibyiyongera kuri ibyo akaba ari umwarimu wa Kaminuza ku buryo atabona ubwo bushobozi.

Kayumba yavuze ko izindi nshuro enye yatawe muri yombi, zose yabaga ari mu myiteguro yo kujya hanze, ndetse ko afite n’amatike y’indege abigaragaza. Ubushinjacyaha buvuga ko buri gihe Kayumba yabaga yasinze.

Umucamanza yabajije ubushinjacyaha niba bufite inyandiko yatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha igaragaza koko ko Kayumba yari yasinze umunsi yatabwaga muri yombi, maze busubiza umucamanza ko iyo nyandiko ntayihari.

Kayumba yakomeje guhakana ibivugwa n’ubushinjacyaha avuga ko ahubwo yibaza uburyo buri gihe polisi yamenyaga ko afite urugendo kuko buri gihe bamutangiriraga kwa Lando,cyane ko ari ku muhanda uva iwe ujya ku kibuga cy’indege.

Kayumba yabwiye umucanza ko hari umuyobozi ukomeye wigeze ku muhamagara kuri telefone inshuro imwe muri izi enye yatawe muri yombi amubwira ati “wowe n’icyo Kinyamakuru cyawe Chronicles ntimutarekeraho kudukora munda, ntimuzagira amahoro“.

Uyu muyobozi yahamagaye Kayumba ubwo yiteguraga kwerekeza ku kibuga cy’indege.

Ibi nibyo Kayumba aheraho avuga ko kumubuza kujya hanze y’igihugu wabaga ari umugambi uhari wateguwe.

Andi makuru afitiwe gihamya avuga ko ku wa 10 Ukuboza Dr Kayumba yageze ku kibuga cy’indege ahagana saa 9h00 aho yari afite indege ua 10:10 ariko akangirwa gutambuka bamubwira ko igihe cyo kuhagera cyarenze, yagerageje gusobanurira abapolisi ariko baramwihorero.

Yahise ava ku kibuga cy’indege nyuma y’igihe gito ashyira ubutumwa kuri twitter agaragaza ukutishimira ibyabaye, polisi mu kumusubiza yamubwiye ko yahageze yakerewe ndetse agatangira gukanga.

Andi makuru ahari ni uko polisi itafatiye Kayumba ku kibuga cy’indege, ahubwo ko yatawe muri yombi nyuma y’amasaha make ubutumwa bwe bwo kuri twitter butangiye gukwirakwira hirya no hino.

Abo bakoranaga na bamwe mu bagize umuryango we ku munsi ukurikiyeho batangiye kumushakisha kuko atari yigeze abavugisha nk’uko yari asanzwe abigenza iyo yajyaga mu rugendo.

Nyuma yo kumubura kuri sitasiyo zose za polisi, abo bakorana n’umuryango we bahisemo gutuza, nyuma y’iminsi ibiri ku wa 13 nibwo umwe mubo bakorana yakiye telefone imumenyesha ko Kayumba araza kwitaba ibiro by’ubushinjacyaha mu rukiko rwa Kagarama.

Kuva ubwo Kayumba yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro, nyuma aza kwimurirwa muri gereza ya Mageragere nyuma y’uko yari yangiwe kurekurwa by’agateganyo.

Muri uru rubanza umucamanza yabajije Kayumba impamvu yageze ku kibuga cy’indege akerewe kandi yari asanzwe akora ingendo mu buryo buhoraho bityo akaba yari abizi neza ko umuntu agomba kuhagera amasaha abiri mbere y’igihe agomba guhagurukira.

Kayumba mu kwisobanura yavuze ko amabwiriza agenga ibibuga by’indege ku Isi hose yemerera abagenzi bagiye mu gihugu kiri mu karere, kuba bagera ku kibuga mbere ho isaha imwe ko indege ihaguruka, kandi kuba nawe yari agiye mu gihugu cyo mu karere asanga nawe igihe yahagereye cyari kemewe.

Umwunganizi mu mategeko wa Kayumva Me Ellie Mugenzi yasabye urukiko kurekura umukiliya we kubera ko ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso bihagije byerekana ko koko yakoze ibyaha akurikiranyweho.

Dr Christopher Kayumba yasabiwe gufungwa imyaka 5

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .