Dr. Augustin Iyamuremye yahawe kuyobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye / Rwanda Elders Advisory Council, aba uwa mbere ugiye kuyobora urwego rushinzwe kugira inama Guverinoma rwashyizweho mu mwaka wa 2013.
Mu myanzuro yafatiwe mu Nama idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye kuwa 13 Gashyantare 2015, yemeje ko Dr Augustin Iyamuremye wayoboraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ayobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, umwanya yari asanzweho awusimburwaho n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi.
Itegeko rishyiraho uru rwego ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko muri Gicurasi 2013, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero ya 29 yo kuwa 22 Nyakanga 2013, rigaragaza ko ijambo “Inararibonye” risobanura abagabo n’abagore b’inyangamugayo, bafite nibura imyaka mirongo itanu y’amavuko, ubunararibonye n’uburambe mu miyoborere y’Igihugu cyangwa y’izindi nzego.
Izi nararibonye zishyirwaho zikanavanwaho n’Iteka rya Perezida wa Repuburika, biteganyijwe ko zikora ubushakashatsi, zigasuzuma kandi zigatanga umuti cyangwa inama ku bibazo byugarije Igihugu, ku murongo wa politiki Igihugu kigenderaho ndetse no ku mbogamizi zo mu rwego rw’imiyoborere myiza, ubutabera ,ubukungu n’imibereho myiza
y’abaturage.
Dr Iyarmuremnye ubaye uwa mbere kuyobora uru rwego yavutse kuwa 15 Werurwe 1946. Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuri manda ya Perezida Pasteur Bizimungu kuva mu 1999 kugeza muri 2000. Yanabaye kandi Minisitiri w’Itangazamakuru [Minisiteri itakibaho], akaba umunyapolitiki ukomoka mu ishyaka rya PSD.
Abandi bazafatanya na Dr Iyamuremye ni Polisi Denis , Mugesera Antoine , Dr. Karemera Joseph , Sheikh Abdul Karim Harerimana, Mukantabana Marie , Mukabaranga Agnes
Dr. Karemera, Mukabaranga na Mugesera barangije manda y’imyaka umunani itongerwa muri Sena y’u Rwanda.
Polisi Denis nawe yahoze ari Umudepite naho Mukantabana yakoranaga na Dr Iyamuremye muri CHENO.
Sheikh Abdul Karim we yabaye Minsitiri w’Umutekano. Yari n’umwe mu Badepite bari bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA, umwanya yaje kweguraho kuwa 4 Gashyantare 2015.
Uru rwego rurebererwa n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, biteganywa ko ishyikiriza buri mwaka n’igihe cyose bibaye ngombwa Ibiro by’Umukuru w’Igihugu gahunda na raporo by’ibikorwa byerekeranye n’inshingano zayo.
Itegeko riteganya ko uru rwego rukora ibisabwe cyangwa rubyibwirije.
Mathias Hitimana
TANGA IGITEKEREZO