Amakuru yemejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, ni uko ku wa Mbere mu gitondo aribwo basanze Dusabe yiciwe mu nzu yabagamo mu Mujyi wa Cape Town aho yari ari mu biruhuko.
Muri Mata 2017 nibwo Dr Dusabe wari urangije kwiga amasomo ajyanye no kuvura kanseri zifata imyanya y’ibanga y’abagore muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo, yatangiye kuvura mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Yagiye kwiga muri iyi kaminuza mu 2010 ku bufasha bwa Leta nyuma y’uko yari asoje amasomo y’ubuvuzi (Medicine) muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Dr Dusabe wabashije gukabya inzozi ze zo kuba umunyarwanda wa mbere uvura kanseri zifata imyanya y’ibanga y’abagore afite imyaka 40, yakuriye i Burundi aho we n’umuryango we bari barahungiye, agaruka mu Rwanda mu 1998 nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye.
Amakuru atangwa na bamwe mu banyarwanda baba muri Afurika y’Epfo ni uko Dr Dusabe ashobora kuba yarishwe tariki 28 Ukuboza 2017, umurambo we watangiye gushenguka wabonetse nyuma y’uko abaturanyi bumvise umwuka utari mwiza bagahamagara polisi ari nayo yamennye urugi irinjira.
Umurambo we ngo wasanzwe ku meza yo kuriraho mu nzu yari acumbitsemo, yajombaguriwe ibyuma umubiri wose.



















TANGA IGITEKEREZO