Yabaga muri Ghana kuva mu 2016 nyuma y’uko yari amaze imyaka hafi itanu agizwe umwere n’Urwego mpuzamahanga rushinzwe gukora imirimo y’insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (MICT).
Urupfu rwe rwamenyekanye ku wa 15 Kanama 2025.
Mbere y’uko aba Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Bizimungu yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva mu 1989 kugeza mu 1992.
Dr. Bizimungu wavukiye muri Ruhengeri mu 1951, tariki 11 Gashyantare 1999 yafatiwe ahitwa Hurlingham i Nairobi muri Kenya aho yari yarahungiye, ashyikirizwa urukiko rwa TPIR akekwaho gucura umugambi wa Jenoside, gushora abantu mu cyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Uyu mugabo wari inzobere mu buvuzi yagizwe umwere n’urukiko mu buryo butavuzweho rumwe.
U Rwanda rwagiye rugaragaza kenshi ko mu baburanishijwe n’inkiko mpuzamahanga ababaye abere batashye mu Rwanda cyangwa abarangije ibihano bahawe batakongera kuburanishwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!