Ibi yabigarutseho mu birori byo kwizihiza Umunsi mukuru w’Umuganura 2026 byabereye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Rwimbogo, ku wa 07 Kanama 2026.
Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kureba Umuganura mu isura yo kwishimira kubaho kandi neza, ibidashoboka ku muntu wazonzwe n’inzoga z’ibyuma n’ibindi biyobyabwenge.
Dr. Bizimana yagaragaje ko indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo gukunda Igihugu, ubupfura, umurava, kwiyubaha, kwirinda ubusinzi, kwirinda uburaya, ubwomanzi n’ubuhemu bwo gukora uburozi bugaragara kuri bamwe bakora inzoga zitujuje ubuziranenge, ari byo byagakwiye Umunyarwanda wese, kugira ngo hubakwe igihugu gihamye.
Yagize ati‘‘Abakora inzoga zitemewe nka dundubwonko, muriture, mukubitumwice,.. n’abazinywa, ibyo bakora ni ubutindi. Tubibererekere kuko kubikora no kubinywa ni ubutindi, nta bupfura burimo. Ntabwo iki gihugu cyacu cyavuye habi muri Jenoside, twareka cyongera gupfa cyishwe n’uburumbo, ibiyobyabwenge, uburaya n’ibindi. Tureke kwitesha agaciro twigira ubusa … ahubwo twiyubahe.’’
Komiseri wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, ACP Ruyenzi Theddy, yagaragaje ko kuba abantu bizihiza Umunsi w’Umuganura biba bikwiye ko biherekezwa no kwishimira umusaruro, mu gihe nyamara haba hariho abo bidakundira kuko bo baba barazonzwe n’ibiyobyabwenge, nta musaruro bagezeho.
Ati ‘‘Kunywa ibyuma byo byangiza ubwenge, gukora bikagabanuka, ndetse hakabaho no gusesagura ibyabonetse, ni yo mpamvu dushishikariza abantu kubyirinda.’’
Meya w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yagaragaje ko mu Karere ka Rusizi hari ibikorwa bigaragaza ko ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge bihari, aho harimo n’inganda zafunzwe kubera kwenga ibitemewe.
Yavuze ko urubyiruko rwugarijwe, nk’aho umunyeshuri yakubise umwalimu we mu Murenge wa Giheke, bitijwe umurindi n’ubusinzi.
Yavuze kandi ko muri uyu mwaka, hari abasore n’inkumi 46 bavuye mu bigo ngororamuco ndetse n’abandi basaga 20 babijyanywemo, kandi abenshi baba barabaswe n’inzoga zitujuje ubuziranenge zabangije ubwenge.
Ngendahayo Japhet, umuturage wo mu Kagari ka Mushaka, mu Murenge Rwimbogo, yavuze uko yakuriye mu muryango w’abasinzi, se ari umucuruzi w’ibiyobyabwenge bitandukanye. Se yashatse abagore batanu akabyaraho abana 32 nawe arimo, ibyatumye bataniga.
Ngendahayo, nawe yakuze anywa ibiyoga bitujuje ubuziranenge bimugira imbata, n’aho ashakiye umugore akajya amubanira nabi mu makimbirane n’urugomo mu baturanyi, ibyamuviriyemo gufungwa, aho agurukiye asanga umugore yarigendeye.
Ashima Guverinoma y’u Rwanda yafashe iya mbere mu guhangana n’izi nzoga zari zimaze kwica abantu 50 mu mezi arindwi ashize.
Uyu muganura wongeye kwizihirizwa mu gice cya Kinyaga (Rusizi na Nyamasheke) nyuma y’imyaka 132 utahaheruka, kuko waherukaga kubahera ku ngoma y’umwami Rwabugiri mu 1894 hakitwa mu Kinyaga, ubera ahitwa i Shangi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!