00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dosiye ya Twagirayezu woherejwe mu Rwanda na Danemark yashyikirijwe ubushinjacyaha

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 December 2018 saa 08:34
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwamaze gushyikirizwa dosiye ya Twagirayezu Wenceslas uherutse koherezwa mu Rwanda na Danemark ngo yiregure ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamaze gushyikiriza ubugenzacyaha dosiye ikubiyemo ibyo Twagirayezu akekwaho, bukaba bufite iminsi itanu yo kuyigaho mbere yo kuyishyikiriza urukiko.

Yagize ati “Dosiye ya Twagirayezu Wenceslas yoherejwe mu biro byacu na RIB kuri uyu wa Mbere natwe turimo kuyikoraho. Dufite iminsi itanu yo kuba twayiregeye mu rukiko.”

Twagirayezu w’imyaka 50, watawe muri yombi muri Gicurasi umwaka ushize, muri Mata uyu mwaka nibwo Urukiko rwo mu Mujyi wa Hillerød rwemeje ko yoherezwa mu Rwanda, ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside bikekwa ko yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Nk’uko bitangazwa n’ubushinjacyaha, Twagirayezu akekwaho ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari umuyobozi w’ishyaka rya CDR muri segiteri ya Gacurabwenge, akaba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi basaga igihumbi akoresheje imbunda.

Ashinjwa ko yitabiriye ibikorwa byo kwica abatutsi aho we n’abandi bagabye ibitero mu duce dutandukanye twa Komini Rwerere, harimo kuri Paruwasi Busasamana ahari hahungiye abatutsi basaga 3000 maze abasaga 1000 bakahicirwa.

Akekwaho kandi ko yari mu Nterahamwe zigera kuri 200 zagabye igitero kuri Kaminuza ya Mudende ahaguye Abatutsi bagera ku 1000, biganjemo abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba kaminuza no kuri Institut Saint Fidèle aho abarimu n’abanyeshuri burijwe imodoka bakajya kwicirwa ku Nyundo.

Twagirayezu wayoboraga umuryango witwa Dutabarane Foundation muri Danemark, mbere ya Jenoside ngo yari umwarimu ku ishuri ribanza rya Majyambere mu Murenge wa Busasamana.

Ubutabera bwa Danemark buri mu bw’ibihugu byagaragaje ubushake bwo gukorana n’ubw’u Rwanda, bwanohereje Emmanuel Mbarushimana, aburanira aho ibyaha yashinjwaga byakorewe, biramuhama, mu Ukuboza 2018 akatirwa igifungo cya burundu.

Twagirayezu Wenceslas ubwo yagezwaga mu Rwanda avanywe muri Danemark

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages