00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Donald Kaberuka yagaragaje impungenge ku mabuye y’agaciro ya Afurika igurisha hanze yayo

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 28 September 2025 saa 07:09
Yasuwe :

Intumwa ya Afurika yunze Ubumwe ishinzwe gushakira amikoro ibikorwa by’amahoro n’umutekano, Donald Kaberuka yatangaje ko kuba Amerika iherutse gukura amabuye y’agaciro n’ibindi byuma mu bicuruzwa yazamuriye umusoro bigamije kuzamura inganda zayo nyamara Afurika na yo iyakeneye.

Mu ntangiriro za Nzeri 2025 Amerika yafashe icyemezo cyo gukura amabuye y’agaciro n’ibindi byuma mu bicuruzwa ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwazamuriye imisoro.

Amerika icyo gihe yagaragaje ko icyo cyemezo gishingine ku kuba ibyuma n’amabuye y’agaciro ibikeneye mu buryo bwihutirwa.

Gusa abasesenguzi mu by’ubukungu bagaragaje ko icyo cyemezo cya Amerika kigamije kuziba icyuho cy’inganda z’imbere mu gihugu no kureshya izindi nyuma y’uko izamuriye umusoro ibicuruzwa biva mu bihugu bitandukanye birimo n’u Bushinwa.

Ibyo byatumye hari inganda muri Amerika zikora ibicuruzwa bikenera ibyuma n’amabuye y’agaciro zigorwa no kubibona ndetse n’ibiciro bitangira kuzamuka kuko ibyuma byinshi byifashishwa mu nganda byaturukaga mu Bushinwa.

Afurika ihanzwe amaso ku mabuye y’agaciro kuko ibihugu biyafite bizayacuruza ku giciro cyiza kuko Amerika yoroheje uwo musoro.

Donald Kaberuka yabwiye The East African ko Afurika idakwiye kugwa muri uwo mutego wa Amerika ngo yishinge ayo mafaranga imarireyo amabuye y’agaciro ifite kuko na yo iyakeneye mu guteza imbere inganda zayo.

Yagize ati “Amabuye y’agaciro y’ingenzi Afurika ifite akwiriye kuba abanza kuyifasha mu kuzamura urwego rw’ingufu zirengera ibidukikije no kubaka inganda. Impamvu dushaka gucuruza bikabije amabuye y’agaciro dufite ni uko tutari kubaka inganda ku rugero ruhagije ku buryo Abanyafurika bagera kuri miliyoni 800 bacyugarijwe no kutagira umuriro w’amashanyarazi.”

Kaberuka yongeyeho ko nibikomeza gutyo igihe kizagera Afurika ikajya igura ku mafaranga menshi amabuye y’agaciro yagurishije mu mahanga kuko icyo gihe izaba ikeneye na yo kuyakoresha mu kwiyubaka ariko ko uyu munsi bisa nk’aho nta yandi mahitamo ifite mu gihe nta gihindutse.

Donald Kaberuka yagaragaje impungenge ku mabuye y’agaciro ya Afurika agurishwa ku bwinshi hanze yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages