Ushobora kugira ngo ni ayanjye, ariko muri Nzeri 2025 Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yerekanye ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, zivuye ku manza 2.833 mu mwaka wari wabanje.
Izi manza zihora ziza imbere kuko ubwo izirebana gutandukana kw’abashakanye zari 2.674, izo ku mitungo itimukanwa ari 2.259, izo kutubahiriza amasezerano zari 1.176 mu gihe iyo kwemeza inyandiko y’irangamimerere zari 1.059.
Iby’uko kandi umuryango nyarwanda uri mu kaga, bishimangirwa n’Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) bwa 2026, bwagaragaje ko gatanya zanditswe mu irangamimerere mu 2025 zari 4.479. Abahawe gatanya n’inkiko bakaniyandikisha mu irangamimerere mu 2025 bari zari 2.629.
Umujyi wa Kigali ni wo wari wihariye ku kugira umubare munini aho wagize gatanya 1.820, ukurikirwa n’Intara y’Amajyepfo yagize 920, Iburasirazuba hanoneka 820, Amajyaruguru 520, naho Iburengerazuba ni 339.
NISR ivuga ko abatandukana cyane ari abamaranye kuva ku myaka 5-14, nk’uko imibare ya 2025 ibigaragaza.
Imibare mishya na yo igaragaza ko iki kibazo aho kugabanyuka cyakomeje kwiyongera kuko inkiko zo mu Rwanda zakiriye imanza z’abasaba ubutane bwa burundu 3.620 mu mezi atandatu abanza ya 2026.
Gatanya ni kimwe mu bizahaza umuntu atari mu buzima bushingiye ku marangamutima gusa, ahubwo n’ubukungu muri rusange, kandi ingaruka ntiziba ku bashakanye gusa kuko zigera ku bana, umuryango mugari n’igihugu muri rusange, abatarashaka na bo kuko abababanjirije nta mbuto baberera bigatuma binangira igihugu kikabura amaboko.
Kugira ngo dufashe abantu gusobanukirwa neza n’iki kibazo, IGIHE yaganiriye n’ab’ingeri zitandukanye barimo abubatse n’abanyamategeko, bagaragaza ko iki ari ikimenyetso cy’uko umuryango nyarwanda utameze neza ndetse ko hakwiriye kugira igikorwa bitarasubira irudubi.
Zaba zubakiye ku musenyi?
Kayisire Cassien utuye mu Mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko impamvu zituma ingo z’ubu zimwe zisenyuka zitaramara kabiri ari uko abenshi basigaye bashakana batabanje gutekereza, “aho usanga ahanini bahurira mu nzira, bakabeshyana bagahita babana.”
Ati “Ubundi basigaye bahurira mu nzira, bakabeshyana, bagahita babana batabanje no gusurana ngo bamenyane mbese umwe amenye aho undi avuka, nyuma rero ni bwo usanga cya kintu wamukurikiyeho rimwe na rimwe, kitari urukundo ari ubutunzi. Icyo gihe urumva umwe aca ukwe undi agaca ukundi.”
Yaba umugabo cyangwa umugore, Kayisire mu bunararibonye bwe abona ko bose basigaye bagira uruhare muri gatanya zigaragara, bitewe n’uko babana bataziranye ngo umwe amenye mugenzi we bagirane ikiganiro.
Agaragaza ko hari ubwo umugabo abeshya umugore ko afite akazi, rimwe na rimwe nta nako afite, umugore wari usanzwe aba iwabo mu rugo rutagize ikibazo na kimwe cy’imibereho, kuba mu buzima bushaririye bikagorana, intugunda zishyira ku gutandukana zigatangirira aho.
Ati “Njyewe maze imyaka 23 nshatse, ariko ku bwanjye rwose nta kintu umugore wanjye yakora cyatuma dutandukana ahubwo n’ibyaba namubabarira.”
Kayisire yerekana ko mu buzima bufite ntego, abashakanye baba bagomba kugirana ikiganiro, niba hari n’ikibazo bagasabana imbabazi, na cyane ko ibyo guheza inguni umuntu ntiyemere amakosa ye ari umuco mubi.
Dushimimana Sumaya ashimangira ingingo ya Kayisire agaragaza ko impamvu umubano wa bamwe usigaye uba nka wa muriro w’amashara ari abantu b’ubu bahura bitari ku mpamvu z’urukundo, ibiba intandaro yo kutamara kabiri kw’ingo.
Uyu mubyeyi agaragaza ko hari abahura ku bwa mpemuke ndamuke, aho umwe aba akurikiyeho undi imitungo, yashira bagahita batandukana, bigatizwa umurindi no kwihunza inshingano kw’abagabo.
Ati “Njyewe ikintu umugabo yakora tugahita dutandukana, ni ukutamenya inshingano ze ngo ajye ahaha, ubundi inshingano z’umugabo ni ukwita ku bana twashakanye akabahahira ariko bitavuze ko nanjye ntamufasha mu gihe mbonye ubushobozi. Ubundi ikibyica ni uko umugabo agera hanze agahita yishakira utwana kandi nanjye aba yaranshatse nkiri muto.”
Dushimimana yavuze ko ikindi gituma ingo zisigaye zitandukana cyane ari ugucana inyuma, kutabwizanya ukuri no kurarikira ibigezweho.
Byagiye gupfa hari abirukira mu nkiko bateye umugongo umuryango
Umunyamategeko Mukashema Marie Louise yavuze ko impamvu nyamukuru ituma gatanya zikomeje kwiyongera, zirimo kunaniranwa kw’abashakanye, abafitanye amakimbiranye ahanini ashingiye ku mitungo, kutabwizanya ukuri, ariko bikaba bibi cyane iyo abantu bihutiye kugana inkiko aho kugana abagize umuryango ngo bakemure ibibazo.
Ati “Ubundi kera iyo abantu bashyingirwaga ni imiryango ibiri yabaga ihuye, n’iyo ibibazo byavukaga, aho kugira ngo bijye ku mbuga nkoranyambaga, ku karubanda, ahubwo bigakemukira mu muryango, ngira ngo ikibazo gihari kuri ubu ni mu muryango, uruhare runini ni urw’abana n’ababyeyi babo, ku buryo bumva agaciro k’umuryango, uko abana bakura, aho rero ni ho ruzingiye, kuko ubundi abasaba gatanya batakizijyana mu miryango nk’uko byahoze mbere.”
Me Mukashema yavuze ko mbere abagabo ari bo basabaga gatanya kuko abagore batinyaga kuba basenya ariko kuri ubu byahindutse bose basigaye bayisaba.
Uyu munyamategeko yerekana ko ubundi abantu bagakwiye kujya bajya gukora ubukwe babanje kureba amasezerano ajyanye no gushyingiranwa, bagasuzuma ikirimo, icyo avuga n’ibindi.
Ati “Usanga abantu bashyira imbaraga ku bukwe bagiye gukora gusa ariko ntibite ku nshingano ziza nyuma, aha rero kugira abantu birinde ibyo bagakwiye kujya babanza gusuzuma amasezerano yo gushyingiranwa ndetse n’ababishinzwe bajye babigisha, na ba gitifu bajye babanza babahugure.”
Umunyamategeko ukurikirana imanza mbonezamubano, Me Maurice Munyentwari yabwiye IGIHE ko imanza za gatanya zikozwe mu bwumvikane ziyongereye muri iki gihe, aho umucamanza aba atagomba kubaza icyo bapfuye. Ababuranyi ni bo baba bazi icyo bapfye.
Ati “Ubundi gatanya zikozwe mu bwumvikane ni zo zariyongereye aho bavuga bati twetwe kubana ntabwo bishoboka kubera impamvu zabo zo mu rugo tudashobora kumenya…Ibitari ubwumvikane, impamvu benshi bavuga ni amakimbirane yo mu rugo, aho usanga abagore n’abagabo baregana guhoza ku nkeke, ihohoterwa, ndetse no guhezwa ku mutungo.”
Me Munyentwari yavuze ko mu birego byo gutandukana kw’abashakanye muri iyi minsi yaba abagore n’abagabo babitanga mu nkiko ku rugero rungana.
Me Mukashema yavuze ko ibibazo by’umuryango bidakwiye gukemukirwa mu nkiko, ahubwo bigomba kujya bikemurirwa mu muryango, akibutsa abitwaza ko nta muryango bafite ko hari inshuti z’umuryango zihinduka umuryango kubera igihe baba bamaze bafitanye ubushuti bwa hafi.
Ati “Intambwe ya mbere ntikwiye kuba mu nkiko ahubwo igomba kuba mu muryango kuko bajya gushyingirwa abantu ba mbere batumiye ni abo mu muryango, none abo basaza bakuru bo mu muryango cyangwa inshuti z’umuryango, abo bashobora kugira inama baguha nk’abantu bakuru … Abantu bashyingiranywe ntibakwiye kujya mu nkiko bagomba guhera mu muryango.”
Itegeko rigenga abantu n’umuryango rya 2024 riteganya ko Inama y’Umuryango ari yo ikwiye kureberera iterambere ry’umuryango, kurengera inyungu z’abawugize no gukemura ibibazo biwuvutsemo. Riteganya ko iteka rya Minisitiri ufite umuryango mu nshingano rigena abagize inama y’umuryango, inshingano, imiterere n’imikorere byayo. Gusa kugeza ubu iri teka ntirirashyirwaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!