00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Depite Mukayijore Suzanne yatorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 July 2020 saa 10:30
Yasuwe :

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Nyakanga 2020, yatoreye Depite Mukayijore Suzanne guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP).

Depite Mukayijore Suzanne yatorewe uyu mwanya awusimbuyeho Nyirarukundo Ignatienne wahawe izindi nshingano.

Mu badepite 80 bagize Inteko Ishinga Amategeko, 76 bahaye amajwi Depite Mukayijore Suzanne, bimwemerera guhagararira u Rwanda muri PAP.

Depite Mukayijore yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda agendeye ku itike y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL).

Yasimbuye Nyirarukundo Ignatienne wahawe izindi nshingano na Leta aho ku wa 4 Ugushyingo 2019, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

Nyirarukundo wabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko, yigeze no kuyobora Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP).

Ubusanzwe buri gihugu mu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kigira abadepite bagihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP), batorwa na bagenzi babo mu nteko z’ibihugu bakomokamo.

U Rwanda ruhagarariwe na Rwigamba Fidèle, Izabiriza Marie Médiatrice na Mukayijore Suzanne basanzwe ari abadepite; biyongeraho abasenateri babiri aribo Bideri John Bonds na Uwera Pélagie.

Imirimo yo guhagararira igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika ibangikanwa n’isanzwe abagize Inteko Ishinga Amategeko baba bafite mu bihugu byabo.

PAP yatangiye gukora muri Werurwe 2004, ifite abanyamuryango 47 bafite inshingano zo kugena gahunda zo gukemura ibibazo biri ku mugabane. Buri gihugu kigira abadepite batanu bayibarizwamo, batorerwa manda y’imyaka itatu.

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ku wa Kane, tariki ya 23 Nyakanga 2020, yatoreye Depite Mukayijore Suzanne guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP)
Depite Mukayijore Suzanne yatowe ku bwiganze bw'amajwi 76
Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yayobowe na Perezida wayo Mukabalisa Donatille yemeje Mukayijore Suzanne nka depite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika, PAP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages