Kuri uyu wa Kane PAC yakiriye WDA ngo yisobanure ku makosa y’imicungire mibi y’umutungo wa leta nk’uko byagaragajwe na raporo ya 2016/17 y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Ibibazo abadepite babajije bishingiye ku ikoreshwa nabi ry’umutungo bishingiye ahanini ku bikoresho bitandukanye iki kigo cyaguze usanga bipfa ubusa, bidakoreshwa ndetse hari n’ibyaburiwe irengero; harimo kandi ibibazo by’imishinga y’ubwubatsi bw’amashuri y’ubumenyingiro yagiye idindira, imyaka igashira indi igataha.
Depite Kankera Marie Josée wagaragaje imiterere y’ibibazo, yasobanuye ko muri WDA hari ibikoresho byinshi cyane byaguzwe akayabo bidakoreshwa, hakaba n’ibyangirikiye mu bubiko.
Ibyo bikoresho byaguzwe muri 2015, byiganjemo iby’ubwubatsi, ububaji, ubukanishi, ibyo mahoteli na restaurant, ibikoresho byo mu mazi n’ibindi; byose byagombaga gufasha abana b’Abanyarwanda kwiga neza.
Imiterere ya bimwe mu bibazo
Ibibazo byibanzweho ni ibyo mu mushinga wa ‘Skills Development Project’ wari ugamije kuzamura ubumenyingiro mu Rwanda.
Mu 2011, u Rwanda rwahawe inguzanyo n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA) ingana na miliyari zisaga 18 z’amanyarwanda.
Muri izo miliyari leta ngo yongeyeho izisaga miliyari ebyiri kugira ngo uwo mushinga ubashe gukorwa neza.
Depite Kankera yavuze ko uwo mushinga wari ugamije gufasha abana b’abanyarwanda kwiga ibijyanye n’ubumenyingiro, gusa ngo si ko byagenze kuko ibikoresho byari kwifashishwa byapfuye ubusa.
Abadepite bagaragaje ko ibyo bikoresho byahise bigurwa mu gihe amashuri byagombaga kujyamo yari atarubakwa. Ibi byatumye hari ibyangirika ndetse haba n’ibiburirwa irengero.
Nk’uko bigaragazwa na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ibyo bikoresho bifite agaciro ka 241,529,263 Frw, bikaba bimaze imyaka irenze itatu mu bubiko bwa WDA ndetse no mu bindi bigo biyishamikiyeho hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi Mukuru wa WDA, Gasana Jérôme, yavuze ko icyatumye ibyo bikoresho bidakoreshwa icyo byari bigenewe ngo byatewe n’uko aho byari kujya bari batararangiza kuhubaka ngo bitewe na ba rwiyemezamirimo bataye imirimo.
Yagize ati “Ni byo koko byagiye bigaragara kandi ibyinshi natwe twagiye tubikurikirana. Ubundi ikibazo nyamukuru cyagiye kigaragara ni inyubako zitari zirangiye kigira ngo tubashe kubishyiramo, aho twagize ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bubakaga ariko ukabona imyubakire n’ibyangombwa bagiye bakoresha byagiye bizamo ibibazo, bamwe tubafatira n’ingamba, turabahagarika.”
Kuri iyi ngingo abadepite bamubwiye ko adakwiye kugira ba rwiyemezamirimo urwitwazo, aho ibipfuye byose ari bo bitururwa.
Depite Nkusi yavuze ko hari igihe ibigo bitanga amasoko kuri ba rwiyemezamirimo badashoboye bigatuma bata imirimo.
Yagize ati “Hari ibintu muvuga, ba rwiyemezamirimo baragowe, si mwe muba mwabahaye isoko kugira ngo babakorere? Umuntu yaza iwawe ari wowe umuyobora washyizeho abamugenzura, yakunanira ate? Ahubwo ni mwebwe muba mwananiwe! Ikibazo ntabwo ari ba rwiyemezamirimo tumaze kubona ko atari bo kibazo ni uko muha isoko abantu badashoboye.”
Yanavuze ko kuba rwiyemezamirimo bata imirimo haba hari impamvu yabiteye. Ati “Kuza kutubwira ba rwiyemezamirimo namwe mutabishyura, ubushize ntihari abamaze imyaka ibiri mutabishyura!”
Na ho Visi Perezida wa PAC, Depite Karenzi Théoneste, yavuze ko hari igihe usanga binaterwa na ruswa hagati ya ba rwiyemezamirimo n’ibigo bya Leta, bigatuma imirimo idakorwa neza.
Yagize ati “Ba rwiyemezamirimo bamaze kuba iturufu kuko hari n’ubwo bananizwa n’uko baba basabwe akantu, umuntu yabibona atyo noneho akabura ubushobozi bwo gukora. Ibyo tujye tubivuga uko biri, rwiyemezamirimo mumuvanemo, ahubwo ni imikorere y’inzego, ni cyo kibazo.”
Yakomeje avuga ko iyo rwiyemezamirimo asabwe ruswa akayitanga kugira ngo abashe gukora neza hari igihe akoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge kugira ngo yunguke. Ati “Tujye tuvuga ibintu uko biri, na ho ubundi rwiyemezamirimo rwose mumukuremo, ahubwo muraza no kubananiza.”
Ahanze amaso Umuyobozi Mukuru wa WDA, Depite Karenzi yagize ati “Ariko ibi bintu biraba ukaryama ugasinzira, ukumva utekanye? N’ibi bintu bimeze gutya!”
Uretse ibyo bibazo, WDA hari n’ibindi bikoresho bigenewe ishuri rigomba kwigisha ibijyanye n’amahoteri ry’i Kigali (Hospitality Management Institute), yaguze n’abanyamahanga ariko kugeza ubu bikaba bitarazanwa mu Rwanda; bikaba bifite agaciro ka 551,736,329 Frw, aho yabanje kwishyura 242,936,166 Frw.
Amasezerano yo kugemura ibyo bikoresho yasinywe muri Werurwe 2017, bikaba byari biteganyijwe ko bizoherezwa mu Rwanda hagati ya Nyakanga na Nzeri muri uwo mwaka ariko mu Ukuboza 2017, ubwo abagenzuzi bo mu Bugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta bagenzuraga WDA basanze bitarahagera.
Inyubako y’ishuri rizigisha ibijyanye n’amahoteli yari kubakwa icyo gihe ari na yo yagombaga gushyirwamo ibyo bikoresho imirimo yo kuyubaka yari igeze ku kigero cya 44%, bishatse kuvuga ko iyo ibikoresho binahagera bitari kubona aho bijya.
Abadepite bagaragaje ko igenamigambi rya WDA rififitse cyane, aho usanga ikora ibintu bitari ku murongo.
Yifashishije urugero, Depite Kankera yasobanuye ko hari ibikoresho byari bigenewe TVET ya Kibari muri Gicumbi, bikagurwa itarubakwa, nyuma biza guhabwa ishuri ry’imyuga rya Gishari.
Gusa Gasana utabonye byinshi asobanura kuri ibi bibazo, yavuze ko ibyo bibazo bibahangayikishije, yizeza PAC ko agiye gukora ibishoboka ngo bikemuke.
Ubushinjacyaha Bukuru bwari buhagarariwe na Nkubito Emmanuel, akaba yavuze ko hari ibibazo byo mui WDA byakabaye byaragejejwe ku nzego zibishinzwe zikabikurikirana. Yanavuze ko hari iperereza bari gukora ku bijyanye n’imitangire y’amasoko muri icyo kigo.




TANGA IGITEKEREZO