00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Depite Icyitegetse weguye agiye gusimbuzwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 August 2026 saa 03:36
Yasuwe :

Komisiyo y’Amatora mu Rwanda yatangaje ko abari mu cyiciro cy’urubyiruko bifuza gusimbura Icyitegetse Venuste weguye mu mutwe w’Abadepite, bashobora gutanga kandidatire zabo.

Itangazo NEC yashyize ku mbuga nkoranyambaga rigaragaza ko hatangiye urugendo rwo gusimbuza Depite Icyitegetse.

Iri tangazo rivuga ko “Komisiyo y’lgihugu y’Amatora iramenyesha Abanyarwanda, byumwihariko urubyiruko ko hateganyijwe amatora yo gusimbura uwari umudepite wavuzwe utakiri mu mwanya.”

Ushaka kuba umukandida kuri uwo mwanya agomba kuba ari Umunyarwanda ufite nibura imyaka 21 y’amavuko kandi atarengeje 30; ari inyangamugayo; adafite inzitizi zituma atandikwa ku ilisiti y’itora.

Kandidatire iherekezwa n’inyandiko itanga kandidatire igaragaza amazina ye yose ahwanye n’ari ku ikarita ndangamuntu; umwirondoro ugaragaza umurimo akora, aho yavukiye, itariki y’amavuko n’aho aba; kopi y’ikarita ndangamuntu ye; icyemezo cy’amavuko gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha; icyemezo cy’imyitwarire myiza gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha; amafoto abiri magufi y’amabara.

Mu bindi bisabwa harimo icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko kitarengeje igihe, gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha; icyemezo cya muganga wemewe; inyandiko ye yashyizeho umukono cyangwa igikumwe yemeza ko inyandiko yasabwe kandi yatanze ari ukuri.

Iri tangazo rigaragaza ko kwakira kandidatire bizatangira ku wa 10 Kanama bikazarangira ku wa 14 Kanama 2026 ku cyicaro cya Komisiyo y’lgihugu y’Amatora.

Icyitegetse yeguye kubera imyitwarire itari myiza nubwo hatasobanuwe mu buryo burambuye ibyo yakoze.

Inkuru ifitanye isano:

Iyo umudepite yeguye mu Rwanda hakurikiraho iki?

Hagiye gutorwa umudepite uzasimbura Icyitegetse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages