Icyitegetse yari Umudepite ubarizwa muri Komisiyo ishinzwe kugenzura uko ingengo y’imari ya Leta itegurwa, ikoreshwa, n’uko umutungo wa Leta ucungwa.
Yari Umudepite ubarizwa mu Muryango wa FPR Inkotanyi watowe ahagarariye urubyiruko.
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe imari n’Ubutegetsi, Sheikh Musa Fazil Harerimana, ubwo yabazwaga na IGIHE impamvu z’ubwegure bwa Icyitegetse yagize ati “Yatubwiye ko ari impamvu ze bwite. Keretse mwe mucukumbuye mukamenya izo arizo.”
Hari umwe mu badepite wabwiye IGIHE ko ikibazo cya Icyitegetse gishobora kuba giftanye isano n’imyitwarire itari myiza n’ubwo atigeze agaragaza iyo myitwarire iyo ari yo.
Ubwo yari abajijwe niba yaba azi impamvu yatumye Depite Icyitegetse yegura ku nshingano ze yahise asubiza ati “Yewe sinakubeshya pe. Barimo kuvuga ngo imyitwarire ariko nta byinshi ndamenya.”
Yakomeje agaragaza ko biba bibaje kubona umuntu ashobora guhabwa amahirwe yo gukorera igihugu mu nshingano zinyuranye ariko akayatera inyoni.
Twagerageje kubaza Icyitegetse impamvu z’ubwegure bwe ntitwamubona ku murongo wa telefoni, kuko nimero ye itari iriho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!