Ni igikorwa cyaje cyunganira icyatangijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru aho mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2019-2020 bwatanze inkoko 9000; ihene zirenga 3000 n’ingurube 330.
Kuri uyu wa Kabiri, Urwego rwa DASSO rwateguye igikorwa rwegeranya ubushobozi butavuye mu ngengo y’imari rugenerwa, ruha ihene imiryango 15.
Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Nyaruguru, Gasana Isaie, yavuze ko bateguye icyo gikorwa bagendeye ku rugero rwiza bahabwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.
Ati “Twishatsemo ubushobozi nk’Urwego rwa Dasso rukorera mu Karere ka Nyaruguru kugira ngo tugire abaturage dufasha bo muri iyi mirenge uko ari ine ikora kuri Nyungwe ari yo Nyabimata, Kivu, Muganza na Ruheru. Twatanze ihene 15 ariko ni igikorwa kizakomeza buri mwaka.”
Bamwe mu baturage bahawe amatungo bavuga ko agiye kubafasha gukomeza kwiteza imbere dore ko hari abari bayafite mbere agasahurwa n’inyeshyamba za FLN zabagabyeho ibitero ziturutse muri Nyungwe.
Kanyandekwe Venant ati “Nari mfite ihene ebyiri, abacengezi baraza barazitwara, ubu nari mpagaze nabi ku buryo nta fumbire nagiraga ku buryo nta kintu nari mfite mu rugo. Ubu ndishimye kuko nongeye kubona agatungo nshyira mu rugo kandi nzagafata neza kanzamure.”
Nyirakomeza Claudine na we avuga ko ihene yahawe yasanze amabati aherutse guhabwa kuko yabaga mu nzu iva, bityo agiye gukora akiteza imbere kuko yumva atuje.
Ati “Bampaye ihene ndishimye kandi ejo bundi bari bampaye amabati kuko nabaga mu nzu iva; ubu ndumva mfite umutuzo muri njyewe, ngiye gukora niteze imbere.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, avuga ko iki gikorwa cyakozwe na DASSO kije kunganira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati “Uyu munsi twahereye kuri iki gikorwa cyateguwe na DASSO ariko ku rwego rw’akarere kizakomeza kuko uyu mwaka tuzatanga ihene zirenga 3000, tuzatanga n’andi matungo magufi nk’inkoko n’ayandi kugira ngo abaturage dukomeze kubafasha mu bikorwa byo kwikura mu bukene.”
Gashema yibukije abaturage ko ubukungu bw’Akarere ka Nyaruguru ahanini bushingiye ku buhinzi, bityo bakwiye kwitabira umurimo bagahinga ku bwinshi kugira ngo bazabone umusaruro mwiza bihaze mu biribwa basagurire n’isoko.
Yabasabye kandi gukomeza kwicungira umutekano batanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano igihe cyose babonye hari ushaka kubahungabanya.
– Dasso y’i Gatsibo yatangiye kubakira utishoboye
Urwego rwa DASSO mu Karere ka Gatsibo rwatangiye igikorwa cyo kubakira inzu umukecuru witwa Mukangwije Therèse wo mu Kagari ka Bushobora mu Murenge wa Remera.
Uwo mukecuru w’imyaka 80 y’amavuko ntabwo yishoboye, ubusanzwe yari atuye mu manegeka, ubuyobozi bumushakira icumbi mu baturanyi.
Abagize DASSO bavuga ko bahisemo kumwubakira mu rwego rwo gukomeza ubufatanye n’abo bashinzwe gucungira umutekano.
Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Gatsibo, Rugirinka Rigati, yavuze ko gufasha abatishoboye ari igikorwa basanzwe bakora.
Ati “Tumaze kubakira abatishoboye inzu eshatu; iyi dutangiye ni iya kane kandi iki gikorwa kizakomeza tuzubaka n’izindi.”
Mukangwije Therèse yashimye igikorwa ari gukorerwa avuga ko bizamufasha gusaza neza.
Yagize ati “Ndabashimira bana banjye ko mumpaye inzu y’amasaziro.”
Bamwe mu baturage baturanye na Mukangwije bashimiye DASSO igikorwa cyiza yakoze cyo kubakira umuturanyi wabo, bavuga ko kigaragaraza ubumuntu.
Mukamunana Dancille ati “Ubusanzwe najyaga mbabona wenda inaha hari uwakoze amakosa baje kumufata bakamujyana kuri RIB, ariko ikigaragara ni uko ibyabo atari uguhana gusa, ahubwo banafite umutima utabara abababaye.”
-* I Gatsibo, ibikorwa birarimbanyije



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!