00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Darfur: Ingabo z’u Rwanda zashimiwe ubwitange zikomeje kugaragaza

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 21 April 2015 saa 02:19
Yasuwe :

Umuyobozi wungirije ukuriye ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro muri Sudan (UNAMID) Maj. Gen.Barra Keita yashimiye ingabo z’u Rwanda kubera uruhare rwazo mu kugarura amahoro i Darfur.

Tariki ya 19 Mata 2015 nibwo Maj Gen Barra Keita yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro i Darfur zikorera Zalingei na Nertiti.

Uyu muyobozi yashimiye ingabo z’u Rwanda uruhare rwazo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, azisaba ko zikwiye gukomeza ubwitange n’ubunyamwuga, ziharanira ko hatazagira umwanzi uzitungura.

Aganira n’abasirikare hamwe n’abofisiye b’abanyarwanda yagize ati:”Igihe mumaze hano muzi Akarere mukoreramo uko gateye, mugomba guhora mwiteguye kuko buri saha na buri munota hari icyabatungura.”

Maj. Gen.Barra Keita umusirikare wa RDF

Yakomeje ashumangira ko uburinzi bwa nyabwo bushingira ku bunyamwuga no ku kurinda abaturage.

Mu ruzinduko rwe, Maj Gen Barra Keita yasobanuriwe na Lt Col Venant Bizimungu na Brig Gen George Rwigamba bayoboye ingabo z’u Rwanda, uburyo akazi gakorwa n’ibibazo bagenda bahura nabyo mu kazi.

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatanu mu bihugu byitabira kohereza Ingabo nyinshi n’abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi

Habarurwaga Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi basaga 5000 boherejwe mu bihugu bitandukanye ku Isi harimo ibya Afurika nka Centrafrique na Sudani y’Epfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages