Ni mu gikorwa kizwi nka ’Aalborg Carnival’ kiri mu bigize ‘Festival du monde’ mu Mujyi wa Aalborg uherereye mu Majyaruguru ya Danemark.
Ni umujyi uzwi cyane ku guteza imbere inganda n’ubukerarugendo ndetse unakomokamo Minisitiri w’Intebe w’icyo Gihugu, Mette Frederiksen.
Aalborg Carnival ni igikorwa kinini kibera mu Majyaruguru y’u Burayi (Scandinavie).
Hakorwamo ibikorwa bitandukanye nk’imyiyereko aho abantu baba bambaye imyenda inyuranye, ijyanye n’umuco wabo n’ibindi.
Aalborg Carnival yatangiye mu 1983, igenda ikura aho yitabirwaga n’abagera ku bihumbi 10.
Ni igikorwa gihuza abatuye i Aalborg, binyuze mu mashyirahamwe y’abanyamahanga bakagaragaza umuco wabo n’ibyiza byose bihakomoka birimo n’ubukerarugendo.
Umuryango w’Abanyarwanda wagaragaje Umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino, imyambaro, indyo gakondo ndetse banashishikariza abitabiriye gusura u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
U Rwanda kandi rwagaragaje umwihariko mu bijyanye n’umuganda aho abasore barwo bahageze kare kugira ngo hatunganywe aho ibirori bizabera.
Byatumye umwe mu bayobozi b’uwo Mujyi byabereyemo witwa Nuuradiin S. Hussein, agaragaza uburyo yakunze umwihariko w’u Rwanda, anagaragaza uburyo u Rwanda rwagaragaje ubudasa bw’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “U Rwanda ni gihugu cyiza kandi nifuza kuzasura rwose. Abantu benshi bashima aho rumaze kugera.”
Yashimiye Abanyarwanda n’ubudasa bagarageje muri icyo gikorwa anabashishikariza kujya bacyitabira buri mwaka.
Jacqueline Hansen uri mu bateguye iki gikorwa cy’u Rwanda muri iri serukiramuco, yavuze ko basobanuriye abitabiriye amateka y’u Rwanda bagaragaza uburyo rwavuye ahabi ariko rugatera imbere mu buryo bwatunguye abantu benshi.
Ati “Twagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize u Rwanda ahabi ariko kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame twerekana ko kuba turi aha ari bwa bumwe bw’Abanyarwanda.”
Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye i Jyllland & Fyn, Paul Nkubana, yashimiye abanyamuryango bose bitanze kugira ngo iki gikorwa kigende neza.
Uwineza Janviere ushinzwe umuco mu Banyarwanda batuye mu gace ka Jylland & Fyn muri
Danemark, yashimiye itorero, abakobwa n’abasore bitanze , ashimira na Pacifique Mitenawe uyobora urubyiruko n’ababyeyi bateguye ibikoresho bya kinyarwanda byakunzwe cyane.





























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!