00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CSP Sengabo Hillary yongeye kugirwa umuvugizi wa RCS

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 July 2025 saa 06:49
Yasuwe :

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, rwongeye kugira CSP Sengabo Hillary Emmanuel, umuvugizi warwo.

CSP Sengabo yagizwe umuvugizi wa RCS nyuma yo kuzamurwa mu ntera akava ku ipeti rya ‘Senior Superintendent’ ahabwa irya ‘Chief Superintendent.

CSP yaherukaga kuvugira uru rwego mu 2020 mbere y’uko asimburwa na SSP Pelly Gakwaya Uwera wari wamusimbuye kuri izo nshingano.

Ni inshingano yari amaze imyaka itandatu akorana neza n’itangazamakuru muri rusange mu rwego rwo kurinda ishusho ya RCS no kuborohereza kubona amakuru arebana n’urwo rwego umunsi ku wundi kuko yari yaragiye kuri uwo mwanya muri Kanama 2014.

Icyo gihe yavuye kuri uwo mwanya agiye gukomeza amasomo ye mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze rya Senior Command and staff College mu bijyanye n’Imiyoborere myiza no gukemura amakimbirane mu mahoro, aho yavanye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Nyuma yo gusoza amasomo, CSP Sengabo Hillary Emmanuel yayoboye amagororero atandukanye arimo igororero rya Muhanga n’irya Huye yose aherereye mu Ntara y’Amajyepfo.

Kuri ubu yari amaze iminsi avuye hanze y’igihugu mu butumwa bw’akazi ariho yavuye ahita ahabwa umwanya w’Umuvugizi wa RCS yasimbuyeho CSP Kubwimana Therese uri mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, CSP Sengabo Hillary, yavuze ko yishimiye kugaruka muri izo nshingano.

Ati "Ni inshingano nakiriye neza kuko ibyo dutozwa twebwe harimo ikinyabupfura kandi abayobozi iyo babishimye bakaguha inshingano urazikora kandi ukazikora neza.

CSP Sengabo yavuze ko yiteguye kuzuza neza inshingano ndetse yizeza abanyamakuru gukomeza gukorana neza mu rwego rwo kugeza ku Banyarwanda amakuru arebana n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora.

Yavuze ko azakomeza gushyira imbaraga mu kugeza ku Banyarwanda amakuru arebana na gahunda zinyuranye za RCS.

CSP Sengabo Hillary yongeye kugirwa umuvugizi wa RCS
CSP Sengabo Hillary yijeje kuzuza neza inshingano yahawe
CSP Sengabo Hillary yijeje Abanyarwanda kujya babona amakuru ajyanye n'urwego abereye umuvugizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages