Ibi yabigarutseho, ku wa 9 Nzeri 2026, mu ruzindiko yagiriye muri Igirorero rya Nyamagabe rigenewe abagore, ahari guhugurirwa abo bagore baturutse hirya no hino mu guhugu.
CP Badege yongeye kubibutsa icyabafunze ko ari ibyaha bya Jenoside yasenye igihugu, ndetse ikagira ingaruka ku gihugu cyose.
Yifashishije indirimbo y’umuhanzi Munyanshoza Dieudonné yitwa ’Mibirizi’ Badege yagaragarije abo bagororwa ko Jenoside nta muntu n’umwe wungukiye muri Jenoside, abasaba ko bazirikirana ineza igihugu cyabagiriye; bagaha n’agaciro inyigisho bari guhabwa bityo, bakitegura gusubira mu muryango mugari bitwararika, kandi babaho ubuzima bubanira neza abandi.
Ati “Jenoside yababaje igihugu ariko namwe mwarababaye nk’uko mubyivugira. Uko kwicuza kwanyu rero, kuzagaragarira masibo no mu midugudu yanyu muzatahamo, ndetse no mu ngo zanyu, kuko ni ho muzerekaniramo ko mwahindutse, mwumvise ikibazo, kandi mugiye gukora neza binyuranye n’ibyo mwakoze mbere.”
Umwe mu bagororwa b’abagore bari guhugurwa na MINUBUMWE wavuze mu izina ry’abandi, yabwiye ubuyobozi bwa RCS ko amasomo bamaze guhabwa mu gihe gisaga icyumweru bamaze bahugurwa akubiye mu biganiro bitandukanye bahabwa birimo icy’amateka ya Jenoside, gahunda ya Ndi Umunyarwanda, uburinzi bw’igihango, uko ubuyobozi n’umuryango mugari butwiteguye kubakira nibataha n’ibindi.
Yavuze ko bicuza cyane ku buhemu bakoreye igihugu, bakora Jenoside, yemera ko ari ubugwari bagize.
Ati “Dushimira igihugu n’abayobozi bose bo bibuka twe twabaye ibigwari muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tugateshuka ku nshingano y’ububyeyi tukibagirwa ko tudafite uburenganzira bwo kugira uwo twambura ubuzima. Twabaye ibigwari, ariko twabivuyemo, kuko Jenoside ntizongera kubaho kandi tuzabigiramo uruhare ku rwego rwa buri wese. Twiyemeje ko tutazongera gusubira aho twahoze, kandi twiteguye kuzasaba imbabazi abo tuzasanga.”
Yakomeje avuga ko mu biganiro bahawe birimo n’icy’ubuzima bwo mu mutwe, cyabafashije gusobanukirwa no guhangana n’ihungabana, agahinda gakabije n’ibindi byinshi bafata nk’impamba izabaherekeza hanze.
Mukantaganda Felicité, umugororwa waturutse mu Karere ka Gasabo uri gusoza igihano cy’imyaka 19, yavuze ko ashima uko RCS yabitayeho muri uru rugendo rwose n’igihe bamaze bagororwa, ashimangira ko bicujije bihagije.
Ati “Kubona umubyeyi amara iminsi nk’iyo tumaze aha atari kurera abana ubwabyo ni igihano kandi twaricujije. Mwaraduhuguye bihagije, abayobozi batandukanye batunyuze imbere baduhugura, bisa nko kuba umwe agusiga undi akakunogereza, twiteguye natwe kuzera imbuto nziza.”
Mukantaganda yakomeje avuga ko bagikatirwa ibihano babanje kubabara, ariko nyuma yo kwisuzuma bagasanga barakosheje bikabije, ari nayo mpamvu bumva biteguye kuzatanga umusanzu nibagera hanze wo gukumira n’ibindi byaha byatuma hari n’abandi bagore cyangwa abakobwa bagongana n’amategeko bagafungwa.
Ati “Turasaba ko nidutaha twajya dutumirwa mu nama, tugatanga ibiganiro bihugura abagore bakiri bato, kugira ngo badakomeza kuzamura umubare mu igorerero kuko ubu bari kwiyongera ugereranyije na mbere, kandi ibi bisenya umuryango.”
Aba bari guhugurwa ni icyiciro cya cyenda cy’iyi gahunda, bakaba bagizwe n’abakatiwe imyaka iri hagati ya 15 na 30, bafite imyaka y’ubukure guhera kuri 50 kugeza ku myaka 100.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!