Uyu muganda wakozwe kuwa Gatandatu, tariki ya 25 Werurwe 2017, wahuriranye n’ibikorwa byo gusoza ukwezi kwahariwe umugore.
Abawitabiriye basannye umuhanda ureshya na kilometero, uherereye mu Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, banawuteraho ibyatsi birwanya isuri ku nkengero zawo. Ibi bikorwa byose byo gusana uyu muhanda wari warangiritse cyane utakinyurwamo n’ibinyabiziga byatwaye asaga miliyoni eshanu y’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma y’ibi bikorwa COPEDU LTD yaremeye aba bagore bahoze ari abazunguzayi, ibashyikiriza sheki ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda azabafasha kuzamura igishoro cyabo.
Perezida wa Njyanama y’Akagari ka Katabaro, Gahungu Sosthène, yashimiye COPEDU LTD yabafashije gukora umuhanda, avuga ko ibinyabiziga byahanyuraga mu bigoranye.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi muri COPEDU Ltd, Uwamariya Caritas, yabwiye IGIHE ko basanzwe bifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa nk’ibi bigamije kubaka igihugu.
Yagize ati “Nibura rimwe mu gihembwe dukora umuganda dufatanije n’abaturage batuye umurenge uba wagenwe. Tumaze gukorera mu mirenge itandukanye y’Umujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara y’Uburasirazuba. Uyu munsi rero hari hatahiwe umurenge wa Kimisagara.”
Kimisagara ni umwe mu mirenge ifite abagore benshi bakoreraga mu muhanda bumvise ubukangurambuga bwa Rwanda Ministries Network ifatanyije na COPEDU Ltd batangira kugana amasoko azwi no gukorana n’ibigo by’imari.
Uwamariya yakomeje atangaza ko ariyo mpamvu bahisemo gukorana umuganda nabo mu gihe hanasozwa ukwezi kwahariwe umugore.
Yagize ati “Murabizi ko turi mu kwezi kwahariwe umugore. Turashimira abagore mwese mwitabiriye uyu muganda ariko by’umwihariko abahoze ari abazunguzayi. Turabasaba kuba imboni za bagenzi banyu mukabashishikariza kwishyira hamwe bakagana ibigo by’imari mu rwego rwo kwiteza imbere. Turashimira mwebwe mwese mwafunguye konti muri COPEDU Ltd kandi namwe mukiri mu nzira twiteguye kubakirana yombi .”
Umuyobozi wa Rwanda Ministries Network, Bishop Mukansigaye Margaret, yavuze ko hari imishinga isaga 10 bari bafite, ayo mafaranga bahawe akazabafasha kuyihutisha.
Yanavuze ko binyuze mu nguzanyo COPEDU Ltd izabafasha guca abagore bakora ubucuruzi butemewe bitarenze muri Kanama 2017.
Yagize ati “Turatekereza gutangiza imishinga 10. Kugeza ubu, Rwanda Ministries Network (RMN) ifite intego ko nk’abakiristu, ibibazo igihugu gifite tubigira ibyacu, twafashe kimwe cy’ibanze.Icyo twakoze kugeza ubu ni ukubaganiriza no kubahuza na COPEDU LTD kandi tuzakomeza kubaba hafi.”
Yakomeje avuga ko aya mafaranga n’izindi nkunga zitangwa na Leta zizafasha abo bagore kunoza ibyo bakora kandi byemewe bakikura mu bukene kandi hari icyizere ko bizagerwaho.
Mu mezi atatu, abagore ibihumbi 3000 mu 9000 bakora ubwo bucuruzi mu mujyi wa Kigali bamaze kwihuza n’uwo muryango.
COPEDU Ltd ni ikigo cy’imari kimaze imyaka 20 gitanga serivisi zo kubitsa, kubikuza no kuguriza abantu bose ariko kikagira umwihariko ku bagore.
Ifite amashami 10, muri yo icyenda akorera mu Mujyi wa Kigali. Icyicaro gikuru kiri Kicukiro, ikagira ishami riri Kimironko, Remera, Mulindi, Gisozi, Batsinda, Nyabugogo, mu isoko rya Nyarugenge no mu nyubako ya CHIC . Irindi shami riri mu Burasirazuba, mu Karere ka Rwamagana, rikakira abatuye Kayonza, Ngoma, na Gatsibo.
COPEDU LTD irateganya gufungura vuba amashami mu Ntara zisigaye ari nako itegura kugira abayihagarariye (agents) mu bice bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO