Ni igice cyafunguwe muri Kanama 2026 aho cyatangiye gukorana n’ibigo bitandukanye bikora ibijyanye no kohereza imbuto mu mahanga nka Kumwe Green Farms Ltd, Souk Farms, Kinvest, Proxifresh, Bahage Foods, Sunripe, Green Life, nizindi.
Kumwe Green Farms ni ikigo cyohereza avoka zo mu bwoko bwa Hass na Fuerte n’izindi mbuto mu mahanga. Iki kigo kuri ubu kiri gutanganyiriza umusaruro wacyo muri Cold Solutions Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Kumwe Green Farms Ltd, Rwigamba Fred, yagaragaje ko mbere yo gutangira gukorera muri Cold Solutions Ltd gupakira byabagoraga ariko ubu bisigaye bikorwa vuba.
Ati “Mbere twakoraga mu buryo busanzwe aho twamenaga avoka ku ihema abantu bakicara bakazitunganya nyine mu buryo busanzwe, ariko ubu dukoresha izi mashini tuzitunganya bikihuta. Nka continteri yadutwaraga iminsi iri hagati y’itanu n’itandatu kugira ngo tuyipakire y’uzure ariko ubu umunsi umwe cyangwa ibiri iba yuzuye.”
“Noneho no gupima ibilo byaroroshye. Aya makarito ni agenda mu bwato itarito imwe ijyamo ibilo bine. Mbere rero twari tufite abantu bapimisha ijisho akareba avoka akayigenera amagarama ariko ntabwo nahamya ko umuntu yari gupima toni 100 imibare ye igihura neza. Urumva cyari ikibazo ariko ubu byose ni imashini ibikora kandi ukaba wizeye ko itibeshye.”
Akomeza agaragaza ko gukorana na Cold Solutions Rwanda atari mu gutunganya imbuto gusa bamufashije ahubwo iki kigo kimufasha no mu bubiko bwazo.
Ati “Nk’uko mubizi imbuto ziri mu bihingwa byangirika vuba biba bikeneye kubikwa ahantu hakonje kugira ngo bitangirika. Ubwo bubiko rero ntabwo twagiraga ari na yo mpamvu abantu batinyaga gukora ubu bucuruzi bwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga bakoresheje inzira y’amazi kuko ni inzira ifata umwanya ariko ni yo ihendutse.”
“Ubu avoka turazitunganya twarangiza tukazikonjesha ku rugero rukenewe kuko ziba zizagenda mu modoka iminsi itatu kugira ngo zigere Mombasa. Rero ziba zikeneye kuba zifite ubukonje runaka buzatuma zitangirika.”
Cold Solutions ni ikigo giherereye mu Cyanya cy’Inganda cya Kigali (Kigali Special Economic Zone) i Masoro. Ni ikigo kigize umushinga mugari wa ARCH Cold Solutions East Africa Fund, ucungwa n’ikigo cy’ishoramari cyo mu Bwongereza cyitwa ARCH Emerging Markets Partners, kigamije guteza imbere ibikorwa byo kubaka ububiko bukonjesha ibicuruzwa mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Umuyobozi Mukuru wa Cold Solutions mu Rwanda, Julie Igiraneza, yagaragaje ko nk’ikigo gitanga serivisi zigendanye no gutunganya ibihingwa bikenera ubukonje hari hakenewe no gufungura iki gice cyahariwe imbuto kugira ngo abohereza ibicuruzwa mu mahanga babone uko bazohereza ibitangiritse.
Ati “Twari dufite abantu benshi babidusaba ku buryo hari n’abakiliya batugannye kuzana izi mashini bikiri mu mushinga gusa baratubwira bati ‘nimuzihageza tuzabe mu ba mbere abo barimo Souk Farms, Kumwe Farms n’abandi. Rero ni igikorwa twabonye ko ari ingenzi cyane ku buryo turi kwagura ngo tuzane ibikoresho byagutse byafasha abantu benshi icyarimwe kuko iyi ni serivisi ikenewe cyane hano mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba.”
Iki kigo cyitezweho kuzafasha cyane mu kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu kubika umusaruro w’ubuhinzi n’ibiribwa, kugabanya igihombo gituruka ku kwangirika kw’ibicuruzwa ndetse no guteza imbere ubucuruzi bwo kohereza umusaruro mu mahanga.
Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bigira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, kuko nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 byinjirije u Rwanda arenga miliyari 1,1$ bingana n’izamuka rya 24,3% ugereranyije n’umwaka wari wabanje ndetse biba ubwa mbere rugeze kuri iyi ngano.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!