00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Col Stanislas Gashugi yazamuwe mu ntera anagirwa Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe muri RDF

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 March 2025 saa 05:30
Yasuwe :

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Stanislas Gashugi amuha ipeti rya Brigadier General ndetse amuha kuyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Special Operations Force.

Ni impinduka zatangajwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi. Zirimo kandi ko Gen Maj Ruki Karusisi wayoboraga Special Operations Force yasabwe gusubira gukorera ku Biro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda mu gihe agitegereje ko ahabwa izindi nshingano.

Gashugi wahawe inshingano nshya, yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda harimo ko mu 2021 yahawe ipeti rya Colonel, akagirwa n’Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

Special Operations Force ni umutwe w’Ingabo z’u Rwanda uba waratojwe kurwana mu buryo bwihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .