Iki gikorwa cyo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango wa Cogebanque wagikoze ku wa 23 Mata 2022.
Bakigera ku Rwibutso rwa Kigali batambagijwe ibice birugize, basobanurirwa amateka y’uburyo Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’urugendo rwo kongera kwiyubaka k’u Rwanda.
Muri iki gikorwa, abakozi ba Cogebanque bahawe ikiganiro ku birebana no gutanga ubutabera ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’inzira byasabye kugira ngo Loni yemeze ko ibyabereye mu Rwanda ari Jenoside.
Ni intambwe yafashe igihe kirekire nyamara hari ubuhamya bw’abarokotse Jenoside n’amateka agaragaza ko yateguwe by’igihe kirekire.
Umukozi muri Cogebanque warokokeye Jenoside mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, Dusenge Médiatrice, yasangije abandi urugendo rw’inzira y’inzitane yanyuzemo mbere no muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu buhamya bwe, Dusenge waburiye abe muri Jenoside yashimye Inkotanyi zamurokoreye ku Musozi wa Jali.
Yavuze ko yirinze guheranwa n’agahinda agahitamo urugamba rwo kwiteza imbere n’ubwo bwari ubuzima bugoye.
Ati “Ubundi mu gihe nk’iki cyo kwibuka, bimfasha kongera kuzirikana abanjye nabuze nkumva ko nakabaye ndi kumwe na bo ariko batagihari. Icyo nshima Cogebanque kugeza ubu ni uko yampaye akazi mbasha kwiteza imbere ngatunga n’umuryango wanjye kandi burya umuntu uri gukora ntabwo aheranwa n’agahinda.”
Cogebanque ni ikigo cy’ishoramari cyashinzwe nyuma y’imyaka itanu Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Yifatanya n’Abanyarwanda kwibuka imiryango y’abanyamigabane n’abandi bakozi bayo bishwe muri Jenoside no gushyigikira urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Guillaume Ngamije Habarugira, yavuze ko nk’ikigo cy’ishoramari ari ingenzi kwegerana n’Umuryango Nyarwanda mu kwibuka Abatutsi bazize Jenoside.
Yagize ati “Nubwo ari ikigo cyashinzwe Jenoside irangiye, dufite ababyeyi bacu, twe dukoramo n’abavandimwe bacu tuba dukeneye ko dufata umwanya tugaterana inkunga yo kwibuka tunubakana.”
Yasabye abakozi n’abayobozi bafatanyije kuyobora muri Cogebanque n’Abanyarwanda muri rusange kugira ubumwe no gufatanya mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yakomeje ati “Ubutumwa natanga ni ukugira ubumwe, kugira ngo amasomo akarishye Jenoside yakorewe Abatutsi yadusigiye ashimangirwe kandi tuyakoreshe twubaka ejo hazaza. Igihe Cogebanque yatangiriye yari yashingiwe kugira ngo itange umusanzu wo kongera kubaka igihugu kandi ni byo tuguma tureba.”
Ubutumwa bwe bwashimangiwe n’Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque, Munyeshuli Jeanine, wakomoje ku bashaka kugoreka amateka kandi abayazi neza ari Abanyarwanda bayanyuzemo.
Yasabye abitabiriye iki gikorwa “kurushaho gusenyera umugozi umwe mu guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Baba bakomeza gutera igikomere abayirokotse kuri ubu bari mu rugamba rwo kubaka igihugu.’’
Cogebanque ni imwe mu mabanki afasha Abanyarwanda mu iterambere n’urugamba rwo kubaka igihugu. Kuva yatangira gukorera mu Rwanda imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.
Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

















Amafoto: Munyakuri Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!