Umwongereza Ethan Vernon ukinira Soudal Quick-step ni we wayegukanye akoresheje amasaha abiri, iminota 45 n’amasegonda 52 ku ntera ya kilometero 115,6.
Iri siganwa ryatangiye tariki ya 19 Gashyantare 2023 aho abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Golf Resort & Villas basoreza i Rwamagana.
Mugisha Moïse wa Team Rwanda ni we Munyarwanda wasoreje hafi, aba uwa 21 anganya ibihe n’abandi bose bamubanjirije. Abandi baje kuri ibyo bihe barimo Masengesho (Team Rwanda) wa 34, Muhoza Eric (Bike Aid) wa 41 na Bigirimana Jean Nepo (May Stars) wa 49.
Nsengimana Jean Bosco wageze i Rwamagana ayoboye isiganwa, yaguye ndetse byatumye asoza ari ku mwanya wa 87 aho yasizwe amasegonda 36. Gusa, intego ye y’umunsi yayigezeho kuko amanota yo kuzamuka i Kibagabaga na Ntunga, ni we wayegukanye.
Ibi byatumye anahembwa nk’umukinnyi mwiza mu guterera imisozi ndetse n’uwahatanye kurusha abandi.
Nsengimana Jean Bosco yatahanye imyambaro ibiri irimo n’uwa Cogebanque uhabwa umukinnyi uzamuka cyane mu misozi muri Tour du Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko bishimishije gutangirana intsinzi ku Banyarwanda.
Yagize ati “Kuba Bosco yahize abandi kuzamuka ahantu haterera, icya mbere ni ukwerekana ko Abanyarwanda bashoboye kandi bafite ubuhanga bwo guterera imisozi. Abakunzi b’amagare na bo nibaze bakorane na banki, tuzamukane, mu rugendo rwo guhindura inzozi zabo mu by’imari impamo.’’
Cogebanque kandi yegereje abatuye i Rwamagana serivisi zitandukanye z’imari no gukomeza kubakangurira kuzigeraho by’umwihariko hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ati “Turi kugira ngo tugendane mu buryo butandukanye aho ushaka gufunguza konti ngo abashe kwiteza imbere, ahawe ikaze muri Cogebanque. Uyu mwaka turi kubwira Abanyarwanda ngo nibaze tugendane mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko dufite uburyo butandukanye, kandi mu byiciro byose.’’
Ubukangurambaga bwa ‘Tugendane’ buzamara amezi abiri; bwatangijwe mu ntangiriro za Gashyantare. Bwifashishwa mu gushishikariza abakiliya kubitsa, kuzigama no kurushaho gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga. Bunatangirwamo ibihembo bitandukanye.
Cogebanque ifite imiyoboro itandukanye ifasha abayigana kugerwaho na serivisi z’ikoranabuhanga cyangwa se bakanyura ku ba-agents.
Umukiliya wa Cogebanque ushaka gukoresha ikoranabuhanga yifashisha Mobile banking akanda *505# kuri telefoni iyo ari yo yose; ashobora gushyira apulikasiyo ya CogemBank muri smartphone, kwiyandikisha muri Internet Banking, gutunga amakarita ya Cogebanque mastercard (debit, credit na prepaid) amuhesha uburenganzira bwo kwishyura no guhaha mu Rwanda no ku Isi hose, cyangwa akifashisha Smart cash card.
Kuva yatangira gukorera mu Rwanda, Cogebanque imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.
Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.
Inkuru wasoma: Ethan Vernon yegukanye Etape I ya Tour du Rwanda 2023 (Amafoto & Video)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!