00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cogebanque igiye kujya yishyurirwamo amazi mu masezerano bagiranye na WASAC

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 15 May 2015 saa 08:47
Yasuwe :

Mu gukomeza korohereza abakiriya bayo kwishyura amazi ku buryo bworoshye badatakaje umwanya cyangwa ngo bagire ubucyererwe, Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC cyasinyanye amasezerano na Cogebanque kugira ngo kwishyura bijye bikorwa ku buryo bworoshye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Cogebanque yagaragaje ko ku bufatanye na WASAC uburyo bwo kwishyura amazi buzagenda neza ndetse n’akarusho umufatabuguzi umaze kwishyura amazi akabona ubutumwa bugufi (SMS) bwerekana ko amaze kwishyura kandi ko n’utari umukiriya wa Cogebanque azajya abikora bigakunda na we akabona ubwo butumwa.

Mujyambere Louis de Montfort, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque yagize ati “Iyi ni serivisi nziza yo gufasha abantu kwishyura amazi kuko umukiriya wacu azajya arangiriza serivisi zimugenza akishyura n’amazi kandi n’utari umukiriya wacu na we azishyura bikunde.”

Lucien Ruterana, umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi muri WASAC yatangaje ko nyuma yo gukorana na GTBank ndetse na BK bakabona uburyo bwo kwishyura amazi bugenda neza, bahisemo no gukorana na Cogebanque nka banki ifite amashami hirya no hino mu gihugu, kugirango barusheho korohereza abafatabuguzi babo kandi bamenyere ikorabuhanga.

Yagize ati “Iki ni igikorwa duha agaciro cyane kuko abakiriya bacu bazajya bishyura amazi ku buryo bworoshye kandi n’amakosa yakorwaga n’aba Cashier (abakira amafaranga) ntiyongere kubaho. Ni gahunda nziza ya Leta yo gukoresha ikoranabunga.”

Abasanzwe ari abakiriya ba Cogebanque bashobora no kuzajya bishyura bakoresheje “mobile banking”, amafaranga akurwe ku makonti yabo nk’uko bikorwa iyo bagura umurimo cyangwa bishyura izindi serivisi bakoresheje ubwo buryo bwo kuri telefoni.

WASAC ivuga ko uretse kuba ikorana n’ama banki mu gufasha abafatabuguzi bayo kwishyura, ngo inakorana na MTN Rwanda ku buryo umuntu yishyura akoresheje “mobile money” atagombye kureka imirimo ye.

Lucien Ruterana ushinzwe ubucuruzi muri WASAC
Ubufatanye bwa WASAC na Cogebanque mu kwishyura amazi
Mujyambere Louis de Monfort ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque

Tombola Felicie
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages