CNLG mu ihurizo ryo kubona abarimu bafite ubumenyi buhagije kuri Jenoside batanatinya kuyigishaho

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 13 Ugushyingo 2019 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yagaragaje ko imwe mu mbogamizi ifite ibangamiye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge no gusobanurira urubyiriko Jenoside muri rusange iyakorewe Abatutsi by’umwihariko n’ingaruka zayo ari ukuba abarimu benshi bafite ubumenyi buciriritse n’abafite ubuhagije bakabyigisha babinyura hejuru.

Iki kibazo CNLG yakigaragarije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri ubwo yayigaragarizaga Raporo y’Ibikorwa by’umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019-2020.

Visi Perezida wa CNLG, Mutakwasuku Yvonne, yavuze ko mu bibazo bikigonyanye ari “ukutagira abakozi bahagije, bafite ubumenyi buhagije kuri Jenoside muri rusange no ku yakorewe Abatutsi by’umwihariko. Ibi bituma abakozi bamwe aribo bahora batanga ibiganiro muri gahunda zo kwibuka bikabavuna.”

Uretse abakozi muri rusange, Mutakwasuku yavuze ko n’abarimu usanga ari mbarwa. Ati “Amateka ya Jenoside ntarabasha kwigishwa neza mu mashuri abanza, ayisumbuye, amakuru na za Kaminuza kubera kutagira abarimu bahagije babihuguriwe, hari n’abatinya kuyigisha.”

Ni ikibazo Inteko Ishinga Amategeko yagaragaje ko giteye inkeke kuko abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko rukwiye gusobanukirwa amateka igihugu cyanyuzemo kugira ngo ruzabashe kugira uruhare mu kubaka ejo heza.

Senateri Ntidendereza William yavuze ko byaba biteye inkeke mu gihe ayo mateka ataba yigishwa urubyiruko uko bikwiye, abaza CNLG kugaragaza ikirimo gukorwa.

Ati “Baravuga ngo ntabwo amateka yigishwa mu mashuri abanza, ntiyigishwa mu mashuri yisumbuye ngo kuko abarimu batavuga ukuri kuri Jenoside. Nagira ngo bansobanurire neza icyo bisobanuye. Ubu mu mashuri abanza n’ayisumbuye nta kivugwa?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ikibazo cy’abarimu badafite ubumenyi buhagije ku mateka ya Jenoside kigaragara mu buryo bwinshi ariko bagiye kunyuzwa mu itorero ryihariye.

Ati “Hari abarimu badafite ubumenyi. Abo ni nabo duteganya kuzahugura mu itorero rizaba muri uyu mwaka, abarimu bagera kuri 500. Ibiganiro birateguye n’amasomo tuzabaha, kugira ngo binabafashe kongera ubumenyi no kubatinyura. Hari abafite ubumenyi ariko badatinyuka kwigisha neza amateka ya Jenoside kubera kubitinya.”

Ku kibazo cy’abafite ubumenyi kuri Jenoside batinya kubutanga CNLG igaragaza ko ahanini biterwa n’amateka yabo cyangwa imiryango yabo aho akenshi usanga hari iyagize uruhare muri Jenoside bamwe banafunze, bakanga kubigarukaho kubera abo bigisha barimo n’abana bahemukiwe nabo.

Visi Perezida wa CNLG, Yvonne Mutakwasuku n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo bari guha Inteko ibisobanuro
Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bavuze ko bitumvikana ukuntu ayo mateka yaba atigishwa uko bikwiye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza