Mu myaka yashize ndetse no mu gihe cya vuba hari abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye bafatwa bamwe boherezwa mu Rwanda, abandi baburanishirizwa mu bihugu bafatiwemo, ariko hari umubare munini w’abatarafatwa ukidegembya hirya no hino ku Isi.
Jenoside ni icyaha ndengakamere gikorerwa ikiremwamuntu n’inyomokomuntu, muri rusange, ni muri urwo rwego CNLG isaba amahanga gufasha u Rwanda ku ifatwa ry’abakekwaho icyo cyaha ngo bahabwe ubutabera.
Iyi ngingo iragarukwaho mu butumwa iyi komisiyo yageneye itangazamakuru, mu gihe tariki 9 Ukuboza 2016, Isi yose izibuka ku nshuro ya 68 isinywa ry’amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya jenoside, yasinywe na Loni mu cyemezo cyayo 260 A (III) tariki 9 Ukuboza 1948.
Kuva icyo gihe, Isi yose yafataga icyemezo cyo gufatanya ngo harwanywe icyo cyaha ndengakamere cyitwa jenoside.
Itangazo ryashizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène rigaruka ku ruhare rw’amahanga muri urwo rugamba.
Rigira riti “CNLG irashishikariza kandi ibihugu bicumbikiye abakekwaho icyaha cya jenoside kubahiriza amategeko mpuzamahanga bikabashyikiriza ubutabera bwabyo cyangwa bikaboherereza ubutabera bw’u Rwanda.”
“Iranashishikariza kandi ibihugu bitarashyiraho amategeko abyemerera guhana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kubikora vuba na bwangu hakurikijwe icyemezo 2150 (Werurwe 2014) cy’Akanama gashinzwe Umutekano muri Loni.”
Ibyo ngo bigomba kwihutira gukorwa kuko ikumirwa ry’icyaha cya jenoside ntiryashoboka na gato kujya mu bikorwa mu gihe ingengabitekerezo ya jenoside n’ihakana rya jenoside iyo ari yo yose yemewe na Loni bidakumiriwe cyangwa ngo bihanwe by’intangarugero.
Jenoside igarukwaho ni iyakomotse ku rwango rwabibwe na za leta u Rwanda rwagize nyuma y’ubwigenge rwashimangiye itotezwa n’ihezwa ry’Abatutsi kugeza ubwo abasaga miliyoni bishwe muri jenoside yabakorewe mu 1994.
Nyuma yaho, Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ngo ivaneho ivangura iryo ari ryo ryose, igarure ubumwe n’ubwiyunge ari ko inarwanya ingengabitekerezo y’urwango yajyanye igihugu mu kaga.
Intambwe igaragara yaratewe muri iyi nzira nk’uko bigaragara mu bushakashatsi, bwaba ubwakozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge cyangwa na CNLG.
Mu 2015, ubwo bushakashatsi bwerekanye ko ingengabitekerezo ya jenoside yagabanutse ku kigero kiri hejuru ya 80% hagati mu gihugu.
Nubwo bimeze gutyo ngo haracyari ibibazo bijyanye n’ingaruka za Jenoside ziva ku mpamvu zidaturutse kuri Leta y’u Rwanda zirimo ihakana rya Jenoside rikomeje kugaragara mu bihugu by’amahanga kubera kutagira amategeko arihana, cyangwa kubera ubushake bwa politike buke, bigatuma ridahanwa.
Hari kandi ibura ry’ubushake bwo gukurikirana abakekwaho icyaha cya jenoside baba hanze y’u Rwanda bakomeje kwidegembya mu bihugu bimwe byabakiriye.
Ibyo bihugu ngo ntibigaragaza ubushake bwa politiki bwo kubashyikiriza ubutabera bwabo hagendewe ku bubasha mpuzamahanga, cyangwa se kubohereza mu Rwanda ngo rubacire imanza.
CNLG igaruka ku bihugu nk’u Bufaransa bimaze kuburanisha imanza nke, bufite n’ubushake buke bwo kohereza abakekwaho icyo cyaha mu Rwanda.
Iti “Uretse imanza ebyiri ziherutse kuhabera[mu Bufaransa] abandi bakekwaho jenoside bari mu mudendezo ntagukurikiranwa n’amategeko. U Rwanda rwasaba ko boherezwa nabyo bigaterwa utwatsi n’inzego z’ubutabera zo mu Bufaransa.”
U Bufaransa kandi ngo bukomeje guhakana uruhare rwa bamwe mu bayobozi n’abasirikare babwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ibimenyetso bibyerekana byarakusanyijwe bikanagaragazwa n’abantu batandukanye barimo n’abashakashatsi n’abanyamakuru b’Abafaransa.
Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, CNLG igaragaza ko muri iyi minsi, abayobozi b’Abafaransa basabwa ubufatanye mu by’amategeko ku iperereza u Rwanda rwatangiye ku ruhare rw’abasirikare bakuru 20 b’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
CNLG irasaba za kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda gukoresha ibiganiro mpaka kugira ngo hibukwe umunsi wo gusinya ariya masezerano baganira ku ngingo nkuru zatekerezwaho zirimo, uko ingengabitekerezo ya jenoside iteye mu Rwanda muri iyi minsi, ibikorwa bigaragaza icyaha kiyigize, amagambo akoreshwa n’abanyamahanga bahakana Jenoside.
Kuva mu 2013, urubyiruko rwa za kaminuza ruhurira hamwe buri tariki ya 9 Ukuboza kugira ngo bibuke isinywa ry’ariya masezerano no kugira ngo batekerereze hamwe ku buryo ntasubirwaho bwo kurwanya jenoside no kurandurana n’imizi ingengabitekerezo iyihembera.
Urwo rubyiruko rurasabwa kuboneraho akanya ko gutekereza ku ikumirwa rya jenoside no ku irwanywa ry’ingengabitekerezo y’ivangura.



















TANGA IGITEKEREZO