00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christine N. Umutoni yahawe inshingano zo guhuza ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye muri Liberia

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 08:24
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yahaye Umunyarwandakazi Christine N. Umutoni, inshingano zo kuba umuhuzabikorwa by’uyu muryango muri Liberia nyuma yo kubyemeranywaho na guverinoma y’iki gihugu.

Yatangiye izi nshingano ku wa 1 Gashyantare 2023. Mu bihe bya vuba aha, Christine N. Umutoni yabaye mu nshingano nk’izi mu Birwa bya Maurice na Seychelles.

Mbere yaho yari umuhuzabikorwa mu by’ubutabazi n’umuyobozi w’urwego rwa Loni rushinzwe porogaramu z’iterambere, UNDP muri Eritrea.

Umutoni kandi yabaye umuyobozi wa UNDP muri Zimbabwe, umujyanama mu biro bishinzwe Afurika ku cyicaro i New York n’Umuyobozi ushinzwe imiyoborere, ubutabera, uburinganire no kurwanya Sida mu Rwanda.

Mu bushobozi bwe yatanze umusanzu mu Rwanda mu isesengura rihuriweho mu by’imiyoborere no kubaka ubushobozi bw’inzego zishinzwe amatora, izishinzwe kurwanya ruswa, ubutabera, uburenganzira bwa muntu no kubaka amahoro.

Mbere yo gutangira gukora mu Muryango w’Abibumbye, Umutoni yabaye umugishwanama mu by’iterambere hibandwa ku miyoborere n’uburinganire. Yakoranye na guverinoma y’u Rwanda mu myanya itandukanye.

Yanabaye ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi ndetse yahagarariye u Rwanda muri Uganda nka Ambasaderi.

Mbere yo kwinjira mu nshingano nk’umudipolomate, yakoze muri Perezidansi y’u Rwanda aho yari umujyanama mu by’ubukungu n’imibereho myiza ndetse yagize uruhare mu rugendo rwo gushyiraho gahunda z’igihugu zigamije kugabanya ubukene (EDPRS) n’ibindi.

Yayoboye ibikorwa byo gufasha abababaye, kongera kwiyubaka kw’igihugu, gucyura impunzi no kuzisubiza mu buzima busanzwe hamwe no kwita ku bafite ubushobozi buke barimo impfubyi n’abapfakazi.

Umunyarwandakazi Christine N. Umutoni, yahawe inshingano zo kuba umuhuzabikorwa by’Umuryango w'Abibumbye muri Liberia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .