00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christian University of Rwanda yakiriye abanyeshuri bashya ,ibasaba kwiha imihigo

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 19 October 2017 saa 11:20
Yasuwe :

Mu bikorwa bigamije gufasha abanyeshuri bashya gusobanukirwa n’imyigire yo muri kaminuza, Christian University of Rwanda yabasabye kwiha imihigo mu mwaka w’amashuri batangiye.

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko uyu mwaka w’amashuri 2017/2018 itangiranye n’abanyeshuri basaga 1000 ku mashami yayo ya Karongi na Kigali bukaba bwarabahaye ikaze mu cyumweru cyatangiye tariki ya 16 Ukwakira kikazasozwa tariki ya 25 mu muhango wo gufungura amasomo ku mugaragaro.

Umuyobozi ushinzwe Ireme ry’Uburezi muri Christian University of Rwanda , Safari Valens, yabwiye IGIHE ko abanyeshuri barimo kumenyerezwa banagaragarizwa indangagaciro zigomba kubaranga harimo gukunda igihugu, kwitanga no gukora cyane, kubahiriza igihe, gukorera hamwe, kwiyubaha no kumva ko uburezi bufite ireme nabo ubwabo babugiramo uruhare mu ngamba bafata.

Ati “ Iki cyumweru twatangiye ni icyo kubamenyereza ubuzima bwa Kaminuza, tubaha amabwiriza, tubereka ko ntabyo kujenjeka kuko abandi bazahatana nabo ku isoko ry’umurimo badasinziriye kandi turimo no kubasaba ko buri wese yakwiha imihigo mu mwaka w’amashuri atangiye.”

Abanyeshuri bamenyeshejwe ko bazatozwa kwihangira imirimo, kubera ko Centre ya Entrepreneurship izaba iri muri iyi kaminuza ku bufatanye na Regent University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubu yobozi bw’iyi kaminuza bwashimangiye ko abanyeshuri basabwa kugira indangagaciro z’abanyarwanda nk’ubumwe, gukunda igihugu, kugira ubumuntu ko kandi izo ndangagaciro zuzuzanya n’izigishwa n’amadini n’amatorero.

Mu bari basabye buruse mu gihe iyi kaminuza yari yatanze amahirwe ku banyeshuri 100 baziyandikisha basabwe kugana ku cyicaro cyayo haba Karongi n’i Kigali bakabasha gusobanurirwa abemerewe buruse n’ibyo basabwa.

Iyi kaminuza yatangaje ko umuhango nyirizina wo kuzatangiza umwaka w’amashuri 2017/2018 ku mugaragaro uzaba tariki ya 25 Ukwakira 2017 ukazitabirwa n’ubuyobozi bwite bwa leta, ababyeyi, abafatanyabikorwa, abanyeshuri n’abandi.

Aba Karongi nabo bahwe impanuro zimwe n'izo ab'i Kigali bahawe
Abanyeshuri babajije ibibazo n'ubuyobozi bukabasubiza
Abanyeshuri bahabwa impanuro mu cyumweru cyagenewe kubamenyereza ubuzima bwa Kaminuza
Abanyeshuri basabwe kwiha imihigo kugira ngo babashe kugira aho banyura
Prof. Kaneza Yves, Umuyobozi wa Kaminuza Wungirije ushinzwe amasomo n'ubushakashatsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages