‘Giants of Africa Festival’ ni iserukiramuco ritegurwa n’umuryango ‘Giants of Africa’ washinzwe na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri.
Iry’uyu mwaka wa 2025 riteganyijwe kuva tariki 26 Nyakanga n’itariki 2 Kanama. Ni ubwa kabiri Umujyi wa Kigali uzaba wakiriye iri serukiramuco, nyuma y’iryabaye mu 2023.
Giants of Africa Festival irangwa n’ibikorwa bitandukanye bya siporo by’umwihariko ibigamije guteza imbere Basketball mu bakiri bato. Isozwa n’igitaramo kiba cyatumiwemo abahanzi bavuye hirya no hino muri Afurika.
Mu bashyitsi batumiwe muri iri serukiramuco harimo Chris Tucker ukunzwe muri sinema i Hollywood.
Uyu mugabo w’imyaka 53 yakunzwe cyane muri filime Rush Hour yahuriyemo na Jackie Chan. Yakinnye kandi muri Friday, The Fifth Element na Money Talks.
Mu bandi bazitabira ‘Giants of Africa Festival’ harimo Candace Parker uri mu bagore bakinnye Basketball muri Amerika, mugenzi we, Chiney Ogwumike.
Hari kandi umunyamakuru wa ABC, Robin Roberts, Didier Drogba wubatse izina muri Ruhago, umukinnyi wa filime Michael Blackson na Boris Kodjoe wamenyekanye i Hollywood muri filime nka Surrogates, Addictated, All about us na Brown Sugar.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!