00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHOGM: Uko imihanda izakoreshwa ku wa 21 Kamena 2022

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 June 2022 saa 05:27
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda (RNP) iributsa Abaturarwanda ko kuri uyu wa kabiri tariki 21 Kamena, imihanda imwe n’imwe yo mu Mujyi wa Kigali izaba igenewe gukoreshwa n’abitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) mu rwego rwo kubafasha kugera ahazaba habera inama n’ibindi bikorwa bijyanye na yo.

Imihanda izakoreshwa n’abitabiriye CHOGM ni Serena Hotel-Payage-Sopetrad- Kimicanga - Kimihurura- Gishushu-Gisimenti-Giporoso-Nyandungu - Kuri 15 - Mulindi –Ku ruganda ‘Inyange’- Intare Arena.

Hari kandi umuhanda uva ku Kibuga cy’indege - Giporoso - Gisementi – Kigali Convention Centre - Serena Hotel hakaniyongeraho uwo ku Kibuga cy’indege - Kabeza - Giporoso - Gisementi – KCC - Serena Hotel.

Abazaba bakoresha umuhanda baragirwa inama yo gukoresha ibindi byerecyezo.

Nk’abaturuka i Kabuga no mu ntara y’Iburasirazuba berekeza mu mujyi wa Kigali bazanyura ku Musambi - inyuma ya parking ya Intare Arena - Mulindi - Gasogi - Musave - Special Economic Zone - Kwa Nayinzira - Kimironko - Controle technique - Nyabisindu - Gishushu - Mu Kabuga ka Nyarutarama - Utexrwa – Kinamba.

Bahobora no kunyura ku Mulindi - Kanombe ukomeza mu Kajagali – Ikigo Nderabuzima cya Nyarugunga -Busanza - Itunda/Rubirizi - Kabeza - Niboye - Kicukiro Centre – Kwa Gitwaza -Rwandex - Kanogo – Kinamba- Yamaha - Gereza – Onatracom.

Imihanda wakoresha wambukiranya mu gihe uhawe uburenganzira n’abapolisi ni: Payage-Gishushu - Gisimenti - Prince house -Kuri 12 - Kuri 15 - Mulindi.
Iyi mihanda ishobora gufungurirwa urujya n’uruza igihe icyo ari cyo cyose itazaba irimo gukoreshwa n’abitabiriye CHOGM.

Abakoresha umuhanda barasabwa kwihanganira impinduka no kwirinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga n’impanuka kandi bagakurikiza amabwiriza bazahabwa n’abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .