00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Century Cinema iratangira kwerekana filimi “Jupiter Ascending”

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 6 February 2015 saa 03:19
Yasuwe :

Century Cinema ikorera mu nyubako ya Kigali City Tower mu Mujyi wa Kigali, guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 kugeza tariki ya 12 Gashyantare 2015 iratangira kwerekana Filimi yitwa “Jupiter Ascending” ivuga uburyo umukinnyi mukuru Jupiter Jones yavukiye gukora ibintu bihambaye.
Abakinnyi bibanze muri iyo filime kandi b’ibyamamare ni Mila Kunis, Channing Tatum, Sean Bean na Eddie Redmayne
Filimi ya Jupiter Ascending ivuga uburyo Jupiter Jones (Mila Kunis) yavutse ari mu mwijima ku (…)

Century Cinema ikorera mu nyubako ya Kigali City Tower mu Mujyi wa Kigali, guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 kugeza tariki ya 12 Gashyantare 2015 iratangira kwerekana Filimi yitwa “Jupiter Ascending” ivuga uburyo umukinnyi mukuru Jupiter Jones yavukiye gukora ibintu bihambaye.

Abakinnyi bibanze muri iyo filime kandi b’ibyamamare ni Mila Kunis, Channing Tatum, Sean Bean na Eddie Redmayne

Filimi ya Jupiter Ascending ivuga uburyo Jupiter Jones (Mila Kunis) yavutse ari mu mwijima ku buryo nta muntu ubona undi, bikaba bwari ubuhanuzi buvuga ko yavukiye gukora ibintu bidasanzwe kandi bikomeye bihambaye.

Mu mikurire ye, Jupiter yatekerezaga ubuzima bwiza bwo kuzaba icyamamare (Star) ariko si ko byaje kugenda kugeza ubwo yatangiye kujya akoropa inzu z’abandi bantu, inzozi ze zasaga n’izirangiye.

Nyuma Caine (Channing Tatum) yaje kuza ku isi ari umuhigi uje gushakisha Jupiter noneho agatangira kwibaza ko ubuhanuzi bwo kuzagera ku bintu bikomeye bugiye gutangira.

Jupiter Ascending ni filime y’ibikorwa (A, ituma w’ishima n’ibindi, imara amasaha abiri n’iminota itanu. Yanditswe na Andy Wachowski afatanyije na Lana Wachowski , iyoborwa na Andy Wachowski afatanije na Lana Wachowski
https://www.youtube.com/watch?v=TLyk00gFPdQ

Izajya yerekanwa saa kumi n’igice (4.30PM), saa moya (7.00PM ) saa mbili (2.00PM) na saa tatu n’igice (9.30PM ) guhera tariki ya gatandatu kugeza tariki ya 12 Gashyantare.

Indi filime iri bwerekanwe ni “THE HUMBLING in 2D .

Muri iyi filimi, Simon Axler aba ashakisha ubuzima bushya , abayumva atagikeneye kugira inshuti nka Pegeen uhuza itzina nabo babihuje.

Abakinnyi b’ibyamamare bakinamo ni Al Pacino , Greta Gerwig , Dianne Wiest, Kyra Sedgwick

Ni filime ikina ubuzima busanzwe (Drama), imara isaha n’iminota 42, yanditswe na Philip Roth , Buck Henry , Michal Zebede ,Michael Zebede, iyoborwana Barry Levinson.

Izatangira kwerekanwa tariki ya 6 kugeza tariki ya 12 Gashyantare saa kumi nimwe
(5.00PM) ndetse na saa munani na mirongo ine n’itanu (2: 45 PM)
https://www.youtube.com/watch?v=qu6SCUXeYl0

Indi filime izerekanwa tariki ya 13 Gashyanatre muri Century Cinema ni “KINGSMAN: THE SECRET SERVICE", izaba ijyanye n’umunsi w’abakundana

Ukeneye ibindi bisobanuro wasura century Cinema kuri www.centurycinemas.rw cyangwa ku rubuga rwa facebook kuri www.facebook.com/centurycinemas, cyangwa ugahamagara kuri +250 789 122 222.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages