Hari mu muhango wo kumusezeraho, wabaye ku tariki ya 17 Ugushyingo 2017, ko yasoje ubutumwa bwe neza muri icyo gihugu.
Bumbakare P. Célestin, wahoze ari Komiseri w’Imisoro y’imbere mu gihugu mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda, yari Umujyanama muri Minisiteri y’Imari, mu birebana n’imisoro muri Centrafrique.
Ubunararibonye yasangije abanya-Centrafrique bwatumye kuva muri 2014 kugera 2017, imisoro yakirwa n’urwo rwego muri Centrafrique yikuba hafi inshuro ebyiri.
Kuva mu Ukwakira 2014 ni bwo yageze muri icyo gihugu akorera umushinga wa Banki y’Isi witwa 3 Projet d’Urgence de Restauration des Services Publics,wari ushinzwe gufasha inzego za Leta kongera kwiyubaka nyuma y’intambara.
Mu muhango wo kumusezeraho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, abayobozi b’iyo Minisiteri bishimiye akazi keza yakoze muri icyo gihugu n’ubunararibonye yabasangije bikaba byaratumye amafaranga yinjira aturutse ku misoro yiyongera. Abayobozi batandukanye bamugeneye impano mu rwego rwo kumugaragariza ko bishimiye uburyo bakoranye neza.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imisoro, Mathurin Ramadane yagize ati «Ubumenyi udusigiye buzadufasha gukomeza ku nshingano igihugu kiduha .»
Uyu munyarwanda witwaye neza mu nshingano yari yarahawe, mu bijyanye n’imisoro, na we yijeje ubufatanye n’abo bakoranye.
Yagize ati « Mbijeje kuzakomeza kubaba hafi kugira ngo intambwe mugezeho ntisubire inyuma. »
Bumbakare kandi yari Perezida wa Diaspora y’abanyarwanda baba muri Centrafrique akaba yasimbuwe kuri uwo mwanya na Rugira Jean Nicolas wagiye gukora business muri icyo gihugu.
Si ubwa mbere Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bajya gutanga umusanzu n’ubunararibonye mu bihugu by’amahanga babifasha gutera imbere ndetse no mu mutekano.
B’umwihariko abagiye banyura mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro bakunze kwifashishwa mu kuzahura imikorere y’ibigo by’imisoro n’amahoro mu bihugu bitandukanye.
Usibye Bumbakare Pierre Celestin watanze umusanzu we misoro muri Centrafrique, Henri Gaperi wigeze kuba Komiseri Mukuru wa RRA na we yawutanze ayobora Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyo muri Togo kuva muri Mutarama 2014 kugera muri Gashyantare 2017.
Na none kandi Torero Eugene wigeze kuba Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, ayoboye Ikigo cy’Imisoro cyo muri Sudani y’Epfo aho yahawe uwo mwanya muri Nzeri 2017.



















TANGA IGITEKEREZO