Ibirori byo kwambika ingabo z’u Rwanda imidari byayobowe na Ambassaderi Diane Corner, wungirije intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa Loni kuri uyu wa 16 Mutarama 2016 mu kigo cya gisirikare cya Socatel Mpoko giherereye mu Murwa mukuru Bangui.
Asoma ubutumwa bwa Minusca, Lt Col Mensah, yashimiye ingabo z’u Rwanda ku kuba zaraburijemo igitero cyagabwe ku ngoro y’umukuru w’igihugu ku wa 28 Nzeri 2015. Icyo gihe abigaragambya bagerageje gufata ingoro ya Perezida Catherine Samba Panza ubwo yari yagiye mu butumwa bw’akazi hanze. Ingabo z’u Rwanda zabyitwayemo neza ziburizamo uwo mugambi.
Ati “Mwahagaze kigabo murinda inzego z’igihugu ndetse n’ibiro by’umukuru w’igihugu. Kuri ubu inzego zose ziratekanye kandi zirakora neza. Mwarakoze kubw’ibikorwa by’indashyikirwa mwagaragaje”.
Mu bandi bitabiriye ibyo birori harimo Minisitiri muri Perezidansi muri Centrafrique, Charles Kenguembat, Umuyobozi w’ingabo za Minusca Maj Gen Balla Keita, n’abandi bayobozi batandukanye barimo abaturage n’abandi bari batumiwe, nk’uko urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda dukesha iyi nkuru rwabitangaje.
























TANGA IGITEKEREZO