00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardinal Kambanda yagaragaje amateka y’u Rwanda nk’urugero rw’ibibi n’ibyiza itangazamakuru ryakora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 August 2026 saa 04:34
Yasuwe :

Arikiyepisikopi wa Kigali, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko amateka y’u Rwanda agaragaza neza uburyo itangazamakuru rishobora kugira uruhare mu kubaka umuryango cyangwa kuwusenya igihe rikoreshejwe nabi.

Cardinal Kambanda yabigarutseho kuri uyu wa 4 Kanama 2026, ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga ya SIGNIS World Congress yabereye i Kigali, aho yavuze ku mbaraga itangazamakuru rifite mu guhindura imyumvire ya sosiyete.

Yibukije ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari ibitangazamakuru byakoreshejwe mu gukwirakwiza amacakubiri n’urwango, kugeza ubwo byagize uruhare mu kongera ubukana bw’ibikorwa by’ubwicanyi.

Ati “Birababaje kuba itangazamakuru ryarakoreshejwe mu gukaza amacakubiri n’iterabwoba, rigafasha mu gutegura Jenoside, ku buryo na ryo ubwaryo ryabaye umwe mu bagize uruhare rukomeye.”

Cardinal Kambanda yavuze ko nyuma y’ayo mateka mabi, u Rwanda rwashyize imbaraga mu guhindura itangazamakuru rikaba igikoresho cyo kunga abantu, kubaka amahoro no kongera icyizere mu baturage.

Ati “Kuva icyo gihe, itangazamakuru ryarushijeho kuba igikoresho cyo guteza imbere ubumwe, ubwiyunge n’amahoro.”

Yavuze ko muri iki gihe ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga byongereye ubushobozi bwo kugeza amakuru ku bantu benshi mu gihe gito, ariko ko ari ngombwa ko bikoreshwa mu buryo burengera ukuri n’agaciro ka muntu.

Cardinal Kambanda yasabye abakora mu itumanaho gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere amahoro, ubwiyunge n’imiyoborere myiza, aho kurikoresha mu gukwirakwiza urwango, amacakubiri n’amakuru atari ukuri.

Ati “Itumanaho nyaryo rigomba gushingira ku bitekerezo n’umutima bya muntu”.

Iyi nama ya SIGNIS World Congress yabereye i Kigali ni yo ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika, aho u Rwanda rwabonye umwanya wo gusangiza abitabiriye ubunararibonye mu gukoresha itangazamakuru mu kubaka amahoro no guhangana n’amakuru akwirakwiza amacakubiri n’ibinyoma.

Yitabiriwe n’abarimo abepisikopi, abahagarariye ibigo bya Kiliziya Gatolika, ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Abayiteguye bavuga ko iyi nama izaba umwanya wo kungurana ibitekerezo, guhuza imiyoboro y’itangazamakuru no gusangira ubunararibonye, ariko kandi ikanagaragaza isura nshya ya Afurika.

SIGNIS ni umuryango mpuzamahanga wa Kiliziya Gatolika uhuza abanyamwuga mu itumanaho mu bihugu birenga 100 ku Isi.

Cardinal Kambanda yagaragaje amateka y'u Rwanda nk'urugero rw'ibibi n'ibyiza itangazamakuru ryakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages