Cardinal Kambanda ni umwe mu ba-cardinal 133 batoye Papa, ndetse ku munsi wa kabiri w’itora, basoza icyo gikorwa bamaze guhitamo uzayobora Kiliziya Gatolika.
We n’abandi bari bitabiriye icyo gikorwa, basobanura ko batunguwe ariko bakavuga ko itora ryagenze neza, bigaragaza ugushaka kw’Imana.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The NewTimes, gusa amagambo ye ntabwo atandukanye cyane n’ay’abandi ba Cardinal bitabiriye itora.
Kambanda yasobanuye ko Conclave yagenze neza, kandi ko itamaze igihe kinini. Ati “Ku munsi wa kabiri twari twabonye Papa. Yari inshuro yanjye ya mbere nitabira Conclave, kandi ni njye munyarwanda wa mbere wari witabiriye icyo gikorwa.”
Yakomeje avuga ko muri uyu mwiherero wagejeje ku itorwa rya Papa, yabonye imbaraga z’amasengesho, abayoboke ba Kiliziya Gatolika barenga miliyari 1,4 bo ku Isi hose n’amasengesho y’abatari abayoboke ba Kiliziya.
Ati “Imbaraga z’amasengesho y’abantu bakeneye ko Kiliziya Gatolika ibona umushumba, umuyobozi mu Isi ifite ibibazo by’imiyoborere, bijyanye n’amakimbirane atari ngombwa n’intambara ziriho uyu munsi, mu gihe abantu bose ari abavandimwe bakwiriye kubana mu mahoro.”
“Ntewe ishema n’abakirisitu bo mu Rwanda by’umwihariko hamwe n’abakirisitu bo ku Isi hose.”
Robert Francis Prevost, watorewe kuba Papa, ni we Munyamerika wa mbere uyoboye Kiliziya Gatolika. Yari amaze igihe gito abaye Cardinal kuko yamugizwe mu 2023 na Papa Francis. Igihe cye kinini yakimaze mu ivugabutumwa muri Peru ndetse afite ubwenegihugu bwa Peru.
Kambanda yavuze ko Roho Mutagatifu ariwe wayoboye iri tora, ati “Itora rya Papa Leo XVI ryatunguye benshi, bigaragaza ko ari Roho Mutagatifu wamuhisemo bitandukanye n’ibyo abantu bavugaga.”
Iminsi itatu mbere y’itora, yari mu bahabwa amahirwe
Timothy Cardinal Dolan, Arikiyepisipoki wa New York na we witabiriye iri tora, yavuze ko ubwo yageraga i Roma nyuma y’urupfu rwa Papa, abandi ba Cardinal bagenzi be bamubazaga niba azi Robert Francis Prevost.
Impamvu bamubazaga, ni uko bombi ari abanyamerika, ariko bagakeka ko baziranye.
Ati “Nkababaza nti inde? Bati ni Umunyamerika. Ntabwo twe ari uko tumutekereza kuko igihe kinini yakimaze hanze ya Amerika. Numvise ko yakoze akazi k’intangarugero muri misiyoni muri Peru ndetse nyuma yatangiye gukorera i Vatican, rero ntabwo twamufataga cyane nk’umu-cardinal wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Cardinal Dolan yavuze ko atatunguwe n’uko Robert Francis Prevost yatowe ahubwo ko icyamutunguye ari uburyo aba-cardinal bagenzi be bari bashishikajwe no kumumenya byimbitse.
Ati “Nahise mvuga nti byaba byiza menye uwo ariwe.”
Dolan avuga ko ku munsi ukurikiyeho ubwo bari bagiye gufata ifunguro rya mu gitondo, yagiye kwicara iruhande rwe, kugira ngo amumenye byisumbuye, aza no kumenya ko yigeze gukorera mu gace avukamo.
Ati “Nyuma naravuze nti uyu muntu ni muzima, ndamukunze… ntekereza ko byari mu nyungu ze kuba atari yaravuzwe cyane mu bahabwa amahirwe, sinavuga ibyabereye muri Conclave, gusa mbere y’umwiherero, abantu benshi ntibari bazi byinshi kuri we.”
Papa LLéon XIV ni umwe mu babarizwa mu itsinda ry’abagendera ku mahame ya Mutagatifu Augustin, agena ko abantu bagomba gukorera Imana, kandi bakaba abagaragu b’abandi. Bita cyane ku burezi, iyogezabutumwa, ubutabera, ubushakashatsi mu mashuri n’ibikorwa bya za misiyoni mu bice bitarakira ijambo ry’Imana.
Cardinal Dolan yavuze ko Papa Leo XVI ari umuntu utuje.
Mbere y’uko Conclave itangira, aba-cardinal bahuraga buri munsi, bakaganira kugira ngo bamenyane, babwirana buri wese ibibazo biri mu gace akoreramo, bungurana inama z’uko byakemuka.
Ati “Ibyo byaradufashije kuko ubwo twajyaga mu mwiherero ku wa Gatatu nyuma ya saa sita, ndatekereza ko buri wese yari afite igitekerezo cy’umukandida yifuza. Kandi ntabwo byatinze.”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!