00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Capacitors’ z’imodoka zishobora gukorerwa mu Rwanda; Amerika nayo ihanze amaso amabuye yarwo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 24 April 2025 saa 10:48
Yasuwe :

Amabuye y’agaciro y’u Rwanda araje ishinga abantu b’ingeri zitandukanye, aho abafite inganda hirya no hino bashaka kuyabyaza umusaruro ku buryo bufatika. Ubu ikigezweho ni uko Amerika iri mu biganiro n’u Rwanda bijyanye n’amabuye y’agaciro ndetse hari n’amakuru y’uko amabuye y’agaciro ya Tantalum acukurwa mu Rwanda, ashobora gutangira gutunganywa ku buryo yakorwamo bimwe mu bikoresho by’imodoka.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitatu bya Afurika bishyigikiye ko 30% by’ibikoresho by’imodoka byajya bikorerwa ku mugabane aho kugira ngo bitumizwe mu mahanga. Ibindi ni Namibia na Botswana.

Muri iyo ngeri, icyifuzo ni uko 40% by’ibikoresho by’imodoka zikorwa, byajya bikorerwa muri Afurika. Bishingirwa ku mutungo kamere uyu mugabane wa Afurika ufite, ukwiriye kubyazwa umusaruro.

Miliyoni 1,2 nizo modoka nshya zacurujwe ku mugabane wa Afurika mu 2024, intego ni uko zazamuka zikagera nibura kuri miliyoni 2,2 mu 2034.

Kugira ngo ibyo bigerweho, ni uko umutungo kamere wo mu bihugu bya Afurika utangira gutunganywa neza, hanyuma ibikoresho bikenewe bigakorerwa imbere mu bihugu, kugira ngo bigabanye igiciro cy’imodoka.

Mu birebwaho ku Rwanda, harimo nk’impu zarwo, zifite ubuziranenge kurusha izo mu bindi bihugu byinshi bya Afurika. Inyinshi muri iki gihe zijyanwa hanze cyane muri Kenya akaba ariho zitunganyirizwa mu gihe bishoboka ko zatunganyirizwa imbere mu gihugu bikaba byazarangira nk’inganda zikora imisego y’imodoka ziri mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen muri Afurika, Martina Beine, yabwiye IGIHE ko hari n’ibiganiro by’uko mu Rwanda hatangira gukorerwa “Capacitors” z’imodoka.

Ubusanzwe ‘Capacitors’ zo mu modoka zifashishwa muri mudasobwa yo mu modoka zigezweho, muri boîte de vitesse, no mu modoka z’amashanyarazi cyane mu gice kivubura umuriro ku modoka za “Hybrid”.

Ati “Hari ibiganiro byinshi bijyanye na Tantalum ishobora gucukurwa mu Rwanda, kandi Tantalum ikenewe mu gukora Capacitors. Rero birashoboka ko ushobora gucukura ugakorera ibikoresho mu Rwanda muri urwo ruhererekane rw’ibikoresho bikenerwa mu modoka.”

Ntabwo Volkswagen ariyo izashora imari muri iyo ngeri, ariko icyo ikora ni ubujyanama n’ubuvugizi nyuma yo kubona ko u Rwanda rufite ibikenewe ngo ayo mabuye abyazwe agaciro karuseho.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu ku Isi bicukura Tantalum nyinshi. Rwihariye kandi 22% bya Coltan yose icukurwa ku Isi kandi muri iki gihe irakenewe cyane mu bijyanye no gukora batiri z’imodoka z’amashanyarazi.

Nk’ikirombe cya Rukaragata, cya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati gikora mu buryo bujyanye n’igihe, kiri mu bicukurwamo Tantalum nyinshi.

U Rwanda ni rwo kandi rwonyine rufite uruganda rutunganya Tantalum muri Afurika. Aya mabuye y’agaciro yarwo, ni yo ya mbere meza mu ashobora kuboneka ku Isi.

Nubwo Congo ifite menshi kururusha (hafi 40% by’acuruzwa), abashakashatsi bagaragaje ko bigorana kuyatunganya kubera ibindi binyabutabire biba biyarimo, bigatuma nka Coltan yo muri RDC idakundwa cyane ku isoko.

Abahanga basobanura ko Coltan icukurwa muri RDC iba yifitemo ibyitwa “radioactive” ni ukuvuga Uranium na Thorium ku buryo bigorana mu kuyitunganya.

U Rwanda ni urwa gatatu ku Isi mu bucukuzi bwa Tantalum n’urwa kane mu bucukuzi bwa Tungsten.

Tungsten iri mu mabuye akenewe cyane ku Isi muri iki gihe, kuko yifashishwa mu gukora amatara y’amashanyarazi, ibikoresho byifashishwa mu gusudira ibyuma, mu bikoresho bimwe bikenerwa mu mababa y’indege no mu byogajuru, mu masasu n’ibindi.

Amerika mu biganiro n’u Rwanda mu bijyanye n’amabuye y’agaciro

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yatangaje ko u Rwanda ruri mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bijyanye n’amasezerano ku mabuye y’agaciro.

Ati “Yego, iki ni kimwe mu biri mu biganiro turi kugirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Mu ntangiriro za Mata, Umujyanama wa Trump muri Afurika, Massad Boulos, yasuye u Rwanda, aganira na Perezida Kagame ku mishinga y’ishoramari ibihugu byombi byakomeza gufanyamo.

Boulos yabwiye abanyamakuru ko “hari sosiyete nyinshi zo muri Amerika zashoye imari mu Rwanda” ndetse ko u Rwanda rufite “icyerekezo cyo kuzamuka mu bukungu”.

Icyo gihe yavuye mu Rwanda asuye Ikirombe cya Nyakabingo gicukurwamo ‘Wolfram’ nyinshi muri Afurika. Wolfram ikenerwa mu gutunganya ibyuma bikomeye bikoreshwa mu bwubatsi, mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, mu gukora imbunda, amasasu n’ibindi bikoresho bikenera ibyuma.

Wolfram ya Nyakabingo yoherezwa cyane muri Autriche, igakundirwa umwimerere ifite. Mu 2024, hoherejwe toni 1107.

Umuyobozi wa Volkwagen muri Afurika, Martina Beine yavuze ko u Rwanda rwifuza ko 30% by'ibikoresho by'imodoka byajya bikorerwa kuri uyu mugabane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .