Uyu muryango watangaje ko Basomingera yahawe uyu mwanya ku wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri, hamwe na Scovia Achan wagizwe machine learning engineer.
Basomingera azayobora gahunda z’umuryango zijyanye no guhuza abafatanyabikorwa mu karere ndetse no gufasha mu gushyira mu bikorwa ibikorwa bya AISCA Houses and Studios.
Inshingano ze zizaba zirimo kongera imbaraga mu bufatanye n’imikoranire bigamije gufasha impano z’Abanyafurika kubona ibikoresho, ubumenyi n’amahirwe akenewe mu guhanga ibisubizo mu by’ikoranabuhanga.
Uyu muryango wavuze ko Basomingera afite ubunararibonye yakuye mu nzego za Leta, inzego mpuzamahanga ndetse no guteza imbere ubucuruzi.
Basomingera yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Nyakanga 2026.
Mbere yo kujya muri Minisiteri ya Siporo, Basomingera yari Umuyobozi Wungirije wa Rwanda Convention Bureau.
AISCA Foundation yatangije ku mugaragaro icyicaro cyayo i Kigali ku wa 14 Gicurasi 2026, ifite intego yo gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga n’ubumenyi bwa AI muri Afurika.
Inama y’Ubutegetsi y’uyu muryango iyobowe na Dr. Agnes Kalibata, wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi.
Uyu muryango uvuga ko ugamije guteza imbere ubumenyi ku bya mudasobwa, ubushakashatsi ndetse n’amakuru kugira ngo habeho inzira zihamye zafasha urubyiruko kugira uruhare mu isoko rya AI rigenda ryaguka muri Afurika.
Binyuze muri gahunda za AISCA, urubyiruko ruzagabwa amahugurwa, ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse n’ubundi bufasha bwo guteza imbere porogaramu zikoresha AI mu gukemura ibibazo biri mu buzima busanzwe.
Uyu muryango wihaye intego yo gufasha imishinga igera ku 25.000, gushyigikira abashakashatsi 10.000, ndetse no guha abantu miliyoni 1,5 ubumenyi bujyanye na AI. Unateganya kugira uruhare mu kurema imirimo igera kuri miliyoni imwe mu mwaka wa 2036.
Abagore n’urubyiruko bari mu b’ibanze uyu muryango wibandaho mu rwego rwo kwagura uruhare rwabo mu bikorwa by’ubwenge buhangano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!