00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Call Rwanda yagabanyije ibiciro bya SMS na BULK SMS API

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 November 2015 saa 11:26
Yasuwe :

Nk’uko bisanzwe bimenyerewe mu rwego rwo kwifuriza abakiliya n’Abanyarwanda muri rusange noheli nziza n’umwaka mushya, Call Rwanda yagabanyije ibiciro ho 30%.

Magingo aya igiciro yakigejeje ku mafaranga icyenda (9FRW) kuri SMS ku bafunguza konti bazajya bakoresha, n’amafaranga 10 ku bohereza ubutumwa bugufi ( SMS) batumira inama z’ubukwe.

Iyo ufunguye konti ya API baguha SMS 2000 z’ubuntu kandi kuyifungura ni ubuntu.

Uyu ni umwanya Call Rwanda ihaye ibigo n’amashyirahamwe akenera gutanga amatangazo menshi cyangwa abantu batumira abandi mu nama z’ubukwe n’amasabukuru bakoresheje ubutumwa bugufi,SMS.

Kuri iyi nshuro byoroherejwe cyane kuko singombwa kugera aho Call Rwanda ikorera kuko ushobora kubandikira ukoresheje email [email protected] cyangwa [email protected] bakagufasha ukishyura ukoreshe uburyo bugezweho bwa Mobile money.

Bongeye gushishikariza ibigo gufungura Konti izajya ibafasha kohereza SMS kuko ari ubuntu banyuze kuri www.5000rwanda.com ukajya ahanditse BULK SMS, icyo usabwa ni email gusa, niba ufite ubucuruzi ushaka kwagura wakoresha ubutumwa bugufi (BULK SMS) ukamamaza ubifashijwemo na Call Rwanda muri Servisi yayo ya BULK SMS.

Tunoneyeho kubamenyesha ko Call Rwanda ikomeje ya gahunda yayo yo gufasha abantu kwihangira imirimo babashishikariza gufungura konti bagahagarira Call Rwanda mu bice batuyemo.

Nta kwitinya kuko ayo ufite yose yagufasha gucuruza SMS kandi inyungu iri hejuru cyane. Niba ufite igitekerezo cyangwa wifuza kwagura ibikorwa byawe wahamagara 0788 302371 cyangwa 5000 bakagusobanurira uko izi servisi zikora.

Ihutire gukoresha izi servisi za BULK SMS zitangwa na Call Rwanda ujyane n’isi y’itumanaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages