The Rhodes Scholarship ihabwa abanyeshuri bo mu bice bitandukanye by’Isi igatuma bemererwa kwiga muri Kaminuza ya Oxford. Yashyizweho mu 1903, ndetse iri mu zikuze ku Isi.
Byiringiro Billy ni we watoranyijwe nk’umunyeshuri uzahabwa iyi buruse mu mwaka utaha ‘2021 Rhodes Scholar’ mu bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ku bo mu Burundi, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda.
Yatoranyijwe hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi, ndetse ni ku nshuro ya mbere muri Rhodes Scholarships hari hakoreshejwe ubwo buryo, aho abantu bakoze ikizamini ‘interviews’ badahari.
Byiringiro yatoranyijwe hamwe n’abandi banyeshuri baturutse mu bice bitandukanye by’Isi. Yashimwe kubera uko yitwaye mu masomo, imbaraga ze, imyitwarire, imano yifitemo y’ubuyobozi n’umurava umuranga mu byo akora mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije Isi.
Uyu musore wiga muri Kaminuza ya Edinburgh muri Ecosse aho yakurikiye ibijyanye n’Ubwenge bw’Ubukorano n’Ubumenyi mu bya Mudasobwa (Artificial Intelligence and Computer Science). Biteganyijwe ko azasoza amasomo ye mu mwaka utaha ndetse yayatsinze ku rwego rwo hejuru.
Byiringiro yize icyiciro rusange mu Rwunge rw’Amashuri rwa Janja mu Majyaruguru y’u Rwanda, mu gihe ayisumbuye yayakomereje muri Collège Saint-André i Nyamirambo, aho yakuye amanota meza.
Mu Kaminuza ya Edinburgh, Byiringiro Billy yari kapiteni w’Ikipe ya Basketball ndetse yari umuyobozi w’ishuri.
Ni we watangije BuniTek, ikigo kigamije guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika by’umwihariko mu bakiri bato.
Yakoze mu bigo bigitangira by’ikoranabuhanga n’ibikora porogaramu zitandukanye mu Bwongereza nk’uwimenyereza umwuga, ndetse yanatsindiye ibihembo bitandukanye bya Microsoft na Ears IoT.
Muri Kaminuza ya Oxford, Byiringiro ateganya gukomeza amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Computer Science na PhD mu bijyanye na Autonomous Intelligent Machines and Systems.
Umuyobozi wa Rhodes Trust itanga iyi buruse, Dr Elizabeth Kiss, yavuze ko icyorezo cya Coronavirus cyatumye habaho imitegurire y’igikorwa idasanzwe.
Yakomeje ati “Twahisemo icyiciro cy’abanyeshuri bafite umurava n’indangagacio za Rhodes. Nzishimira kubaha ikaze muri Kaminuza ya Oxford umwaka utaha.’’
The Rhodes Scholarship iyoborwa na Rhodes Trust muri Oxford; buri mwaka itanga buruse ku banyeshuri barenga 250 bo mu bihugu bitandukanye ku Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!