00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byagenze bite ngo umushinga wari kubaka ibilometero 215 bya kaburimbo i Kigali uhere nzira?

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 2 July 2026 saa 12:19
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko umushinga wa Kigali Infrastructure Project wagombaga kubakwamo kilometero 215 wahuye n’ibibazo birimo kutabona amafaranga uko byari byateganyijwe, bituma hubakwa gusa kilometero 88.

Byagarutswego ku wa 2 Nyakanga 2026, ubwo Umujyi wa Kigali wisobanuraga imbere ya Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire yagaragaje ko Umujyi wa Kigali uri mu bigo bike bikibona biragayitse mu gukoresha neza umutungo icyo yagenewe.

Ati “Hari ibikorwa byinshi byagiye bikorwa ntibirangire kandi byaratwaye amafaranga, hari imihanda yubatswe ku bufatanye n’abaturage ntirangire”

Depite Umutesi Liliane yagaragaje ko Kigali Infrastructure Project yagombaga kubaka kilometero 215 z’imihanda ya kaburimbo ariko imirimo yagendaga buhoro cyane.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali (City Manager), Stella Kabahire yavuze ko bari barateganyije ko uyu mushinga uzatwara miliyoni 404 $, ariko mu gushaka amafaranga, yose ntabwo ari ko yabonetse.

Ati “Twabonye amafaranga angana na 58% ni yo yonyine twabashije kubona kugira ngo twubake ibi bilometero. Mu bilometero 215, bitewe n’amafaranga twabonye twabashije kubaka ibilometero 88 kubera ubushobozi bwari buhari.”

Kabahire yavuze ko kubera ibibazo bagiye bagirana na rwiyemezamirimo mu gushyira mu bikorwa umushinga, bahisemo guhagarika amasezerano hagashakwa undi.

Ati “Ubu kuri ibyo bilometero 88 byubatswe harimo imirimo itararangira.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwaremezo n’imiturire, Dusabimana Fulgence yatangaje ko rwiyemezamirimo ari we wagombaga guzana ingengo y’imari yo kugira ngo byubakwe, agakorana na Leta yo ikazakomeza kugenda yishyura amafaranga.

Ati “Icyiciro cya mbere cyarakozwe, icyiciro cya kabiri kiracyafitemo imirimo mike itararangira, bimaze kugaragara ko rwiyemezamirimo atari kudufasha uko bikwiye umurongo watanzwe duhagarika amasezerano na we, ubu tukaba turi gukora ibya nyuma kugira ngo turebe Leta iramugomba iki? We agomba iki Leta.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko ubu utegereje gushyikirizwa iyi mirimo aho igeze igashakirwa rwiyemezamirimo mushya uzarangiza imirimo.

Uyu mushinga urimo imirimo yo kubaka imihanda itandukanye mu bice binyuranye bigize umujyi wa Kigali, ibirararo, ruhurura n’ibindi.

Ibindi bibazo byagaragaye mu mihanda harimo idafite inzira z’abanyamaguru, iyakozwe ikarangira ariko ubu irimo ibinogo n’ibinogo, amatara yo ku mihanda 12 adakora, Sonatubes-Nyakabanda-Alpha Palace n’ibindi ariko Umujyi wa Kigali wiyemeje gukora ku buryo byose bikemurwa.

Stella Kabahire ushinzwe imirimo mu Mujyi wa Kigali yavuze ko amafaranga yabonetse muri uyu mushinga ari 58% y'ayari yitezwe
Dusabimana Fulgence ushinzwe imiturire n'ibikorwaremezo yavuze ko ubu hari gushaka rwiyemezamirimo mushya wo kurangiza uyu mushinga
Abadepite bagize PAC bagaragaje ko imihanda ikwiye kubakwa ikarangira
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yavuze ko hakenewe kunozwa imikorere kugira ngo Umujyi wa Kigali uve muri biragayitse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages