Kera kabaye mwumvise indege yisekuye ku butaka, pilote aracyarwana no kuyiparika neza, ku Kibuga cy’Indege urabona imodoka nyinshi zinyuranyuramo, hagati aho umuvuduko w’indege utangiye kugabanuka, ku bw’amahirwe murumva ihagaze, ariko kuyisohokamo ni ingume, umwotsi wamaze kuzura mu byumba byose ndetse n’umuriro uri kugaragara.
Aha umuntu wese yahita yibaza ku buryo imodoka zishinzwe kuzimya inkongi zabasha kubonekera igihe, abo bantu bose bakitabwaho bagahabwa ubutabazi bw’ibanze, inzego z’ubuzima zikahagerera igihe, amakuru akamenyeshwa abaturage n’ibindi.
Niyo mpamvu Umuryango Mpuzamahanga ureberera Indege za Gisivile ku Isi, utegeka Ibibuga by’Indege Mpuzamahanga kuba bigomba gukora umwitozo ugaragaza uburyo ikibuga cy’indege gihagaze igihe cyaba gihuye n’impanuka, n’uko cyasubiza mu buryo bwihuse mu gusama amagara y’abantu no kurwana n’uko ikibuga cyakongera gusubira mu mirimo yacyo mu gihe gito. Iyi myitozo ikorwa nibura buri myaka ibiri.
Mu Rwanda, uyu mwitozo wakozwe kuri uyu wa Kane tariki 2 Kamena 2022, wateguwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege [RCA], ku bufatanye n’inzego zirimo Ingabo na Polisi, Croix Rouge, Minisiteri y’Ubutabazi n’inzego zishinzwe gukora iperereza ku mpanuka z’indege.
Ni umwitozo wanitabiriwe n’abanyeshuri biga ibijyanye no gukora ku bibuga by’indege no mu ndege muri rusange kuko aba nibo bakozi b’ibibuga by’indege b’ejo hazaza.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege, Habonimana Charles yavuze ko uyu mwitozo wateguwe igihe cy’amezi abiri, ariko warangiye ugaragaje neza ko u Rwanda rwiteguye ku buryo haramutse habayeho impanuka, habaho gutanga ibisubizo mu gihe gito.
Ati “Ni igikorwa gitwara umwanya muremure ariko, ubihuza n’igihe. Kuri uyu munsi by’umwihariko twihaye urugero rw’indege nini cyane, izana abagenzi 223 cyangwa 227, muri abo bagenzi niho tuvuga ngo 160 bakomeretse byoroheje, 67 bakomeretse bikabije, hanyuma twagize ibyago 23 bitaba Imana.”
Yakomeje agira ati “Bwa butabazi tuba tuvuga tuba turimo kureba noneho; mu rwego rw’ubuzima twiteguye gute, kugira ngo tumenye ‘Ambulance’ aho zigomba guturuka kuko gutwara abantu 63 barembye cyane birasaba abantu bangahe, muri Ambulance hagenamo umuntu umwe n’ibindi n’ibindi.”
“Bityo iki gikorwa cyose gitwaye amasaha abiri uhereye igihe indege igwiriye [yakoreye impanuka], igihe Ambulance ihagurukiye ku bitaro, kugeza ubwo iya mbere yagiye irongera iragaruka ku buryo n’indege nto za Helicopter nazo zabigizemo uruhare. Ni ukuvuga ngo u Rwanda ruriteguye igihe icyo ari cyo cyose, nta mpanuka twifuza nta n’iratubaho ariko igihe icyo ari cyo cyose byaba bibaye ikipe yacu nini yiteguye kuba yatanga ibisubizo.”
Uko byagenda impanuka iramutse ibaye….
Ubusanzwe indege ijya kugera mu kirere cy’u Rwanda iri kuvugana n’abashinzwe kugenzura urwo rugendo rwayo bari kibuga cy’indege cya Kigali, abo bantu baba bafite amakuru ku masaha indege iragerera ku kibuga.
Iyo indege igiye kugira ikibazo abo bakozi bari ku kibuga baba bayibonye kuko umu-pilote aba yabamenyesheje. Abo bakozi iyo bamenye ko icyo kibazo kibaye, wenda habaye inkongi, bahita bamenyesha abafite imodoka zishinzwe kuzimya inkongi.
Ayo makuru atangwa mu gihe kitarenze iminota itatu. Ni ukuvuga ko muri icyo gihe inkongi ikimara kuba, imodoka zizimya inkongi zihita zibimenyeshwa bitarenze iminota itatu.
Imodoka zizimya inkongi ziba ziparitse ku bibuga by’indege byose byo mu Rwanda by’umwihariko kuri iki cya Kigali hari izirenze ebyiri kandi zifite b’abakozi bahagije bo kuzikoresha.
Ku rundi ruhande, hari icyumba cyihariye kiberamo ‘command’ kiba kirimo Umuyobozi w’Ibikorwa byose by’ikibuga. Icyo gihe iyo uwo muyobozi amaze kubimenyeshwa ko habaye impanuka, niwe uhita atangaza ko habaye impanuka bityo ikibuga kigiye gufungwa by’agateganyo kugira ngo habanze hakorwe ubutabazi.
Icyo gihe kandi abandi bantu bose barebana n’ubizima bw’igihugu bahita babimenyeshwa. Ubwo ni uguhera ku buyobozi bukuru bw’igihugu, ibitaro byose n’abandi bakora ubutabazi mu buryo bw’ubuzima [ibitaro byose biri hafi n’imiryango nka Croix Rouge].
Mu minota mike cyane, hahita haza za ‘Ambulance’ zivuye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ibya CHUK, ibya Gisirikare biri i Kanombe, Ibitaro bya Kibagabaga n’ahandi. Izo modoka zizana n’abaganga by’umwihariko abavura inkomere.
Abaganga iyo bahageze batangira kuvangura abamaze kwitaba Imana, indembe, abakomeretse cyane n’abakomeretse byoroheje haba harimo n’abazima bakabashyira ukwabo. Icyo gihe za ‘Ambulance’ zihita zimenya abo zijyana ku bitaro n’abandi bakaba bashobora guhererwa ubutabazi bw’ibanze aho habereye impanuka.
Ibyo bikorwa byose biba bigenzurirwa muri cya cyumba cyiswe ‘Command Post’ ku buryo amakuru yose ariho agenda yegeranyirizwa, haba harimo n’ushinzwe gutangaza amakuru agenda aba agezweho umunota ku munota.
Ikindi gikorwa kibaho ni ugukusanya amakuru y’abari muri iyo ndege yaba yakoze impanuka, imiryango yabo n’ibihugu baturutsemo.
Icyo gihe rero umuntu ushinzwe gutanga amakuru uba ari muri cya cyumba cya ‘Command Post’ akajya amenya uko ayamenyesha abaturage, imiryango y’abari bari muri iyo ndege n’izindi nzego zibifitiye ububasha.
Ni igikorwa gishobora kumara igihe kirekire bitewe n’umubare w’abantu baba bari muri iyo ndege yakoze impanuka, nyuma hakorwa iperereza hakamenyekana icyateye iyo mpanuka, nabyo bikamenyeshwa abantu bose binyuze mu itangazamakuru.
CHOGM isanze Ikibuga cy’Indege kiteguye
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Nsabimana Ernest yavuze ko muri rusange uyu mwitozo wagaragaje ko Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali gifite ubushobozi bwo gutanga ibisubizo mu gihe hashobora kubaho impanuka zitandukanye.
Ati “Urebye uko umwitozo uteye, ugizwe n’ibintu by’ingenzi birimo guhanahana amakuru, guhuza akazi karimo gukorwa, hakaza n’uburyo ibikorwa birimo gukorwa bipanze, uko bigenzurwa. Uyu ni umwitozo ariko ukwereka ko ikintu kiramutse kibaye hari icyakorwa ndetse n’ubushobozi bwo kugikora burahari.”
Uyu mwitozo wakozwe kuri uyu wa Kane mu gihe habura iminsi 17 ngo i Kigali habere Inama Nkuru ya Commonwealth izwi nka CHOGM, bikaba biteganyijwe ko izitabirwa n’ababarirwa mu bihumbi bitandatu.
Muri abo bashyitsi bazayitabira abenshi bazaza n’indege cyane ko harimo n’abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro bazaza n’izabo bwite. Ni ukuvuga ko nka nyuma y’icyumweru kimwe, ni ukuvuga guhera tariki 10, Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kizaba gifite urujya n’uruza rwo ku rwego rwo hejuru.
Minisitiri Dr. Nsabimana yavuze ko kuba iki kibuga kizakira indege nyinshi kandi zituruka imihanda yose bityo uyu mwitozo wagaragaje ko hari ubushobozi bwo kuba haramutse habaye impanuka habaho ubutabazi bwihuse.
Ati “Ibi nabyo biradufasha kuko ntawifuza impanuka ariko nta n’uzi igihe impanuka ishobora kubera. Mu gihe iki kibuga kizaba gifite urujya n’uruza rw’indege, nabyo biradufasha kureba uburyo twiteguye kuba twahangana n’impanuka iyo ari yo yose ishobora kuba cyangwa ikabera kuri iki kibuga.”
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege butangaza ko uyu mwitozo uheruka wabaye mu 2019, ni ukuvuga ko ushize uba warabaye mu 2021 ariko haza kubaho gusubikwa kubera ikibazo cya Covid-19, cyane ko uburyo ukorwa haba harimo abantu benshi kandi bisaba ko baba bari hamwe.






























Video: Uwacu Lizerie
Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!