Umwaka ushize wa 2024 wo watangiye neza, ndetse ibisigisigi bya Covid bitangiye gushira, ubuzima butangiye gusubira ku murongo, ubukungu buzahuka ndetse abantu impungenge zose zarashize.
Ntibyatinze ariko mu mpera za Nyakanga 2024, abantu imitima yongeye kudiha, ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara y’Ubushita bw’Inkende izwi nka Monkeypox cyangwa Monkeypox, yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kugaragara ku bantu babiri.
Minisiteri y’Ubuzima yijeje ko igiye gushyira imbaraga mu gukurikirana abahuye n’abo barwayi kugira ngo icyo cyorezo gikumirwe kitaragera iwa Ndabaga.
Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.
Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.
Inzego z’ubuzima zatangaje ko ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo zirimo gukaraba intoki kenshi no kwirinda imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye kuko ari ho hari ibyago byinshi byo kwanduzanya Mpox.
Hakozwe ubukangurambaga bwo kwirinda no kurushaho kubahiriza amabwiriza y’isuku, inzego z’ubuzima zishyira imbaraga mu kwita ku banduye no gukurikirana abahuye na bo kugira ngo icyorezo kidakomeza gukwirakwira.
Si ibyo gusa kuko igihugu cyashyizemo imbaraga mu kurushaho gushaka ibisubizo, birimo no gutangira gukingira haherewe ku bari bafite ibyago byinshi byo kuyandura, nk’abakora mu nzego z’ubuzima, abakora ingendo zambukiranya imipaka n’abakora mu mahoteli.
Ntibyatinze kuko ku wa 19 Nzeri 2024, ibikorwa byo gukingira byaratangiye, haherwa ku bagera ku 10,000 bakora muri izo nzego ndetse ibikorwa birakomeza. Izo mbaraga zashyizwemo zatumye icyo cyorezo gicika intege kitaragera kure cyangwa ngo gikaze ubukana.
Kimwe cyacogoye ikindi ari ibagara
Nka kumwe n’agahinda gashira akandi ari ibagara, uyu mwaka na wo mu Rwanda ibyorezo byaje ari indahekana. Ubwo Mpox yasaga n’imaze guhabwa umurongo, ndetse icyizere cyo kuyihashya burundu ari cyose, hadutse indi nkuru itari yitezwe, iba incamugongo ku gihugu.
Benshi ni ubwa mbere bari bumvise ijambo “Marburg”. Babyumvise ubwo ku itariki ya 27 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubuzima yatangazaga ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.
Itangazo ryashyizwe hanze rigira riti “Hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga. Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.”
Minisante yatangaje ko uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso byayo ari byo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda, yahamagara Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri nimero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye.
Bati “Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gukurikiranira hafi iki kibazo kandi irakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’iyi ndwara. Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z’isuku.”
Iyo yo yazanye ubukana buruta ubw’iya mbere, kuko yahereye muri bamwe mu bagombaga gufasha abayanduye, ihitana bamwe mu baganga, abantu igitima gitangira kudiha, bibaza niba kitagiye kuba Covid ivuguruye. Minisiteri y’Ubuzima yatangiye kujya itangaza amakuru y’uko icvyorezo gihagaze buri munsi, mu ishusho y’uko byakorwaga mu bihe bya Covid.
Uko benshi bakomezaga kubona imibare y’abo gihitana igenda isa n’izamuka, ndetse hakaboneka n’abandi bashya bacyandura, ubwoba ntibwahwemye kuri bamwe, gusa benshi bahumurijwe n’amagambo y’ihumure atarahwemaga kuvugwa n’abayoboye inzego z’ubuzima, cyane Minisitiri w’Ubuzima.
Mu biganiro yagiranaga n’itangazamakuru yahamyaga neza ko icyorezo cya Marburg kizahinduka amateka mu Rwanda, ko bari gukora ibishoboka byose ngo bagihashye kitaragera kure.
Uretse ibyo, Minisiteri ku bufatanye n’izindi nzego mpuzamahanga z’ubuzima, yatangiye gushyiraho izindi ngamba zirimo no gukingira abafite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo no guhagarika ikwirakwira ryacyo.
Nubwo rwari urugamba rwo gupfa no gukira, abaganga benshi ntibinubiye inshingano bahamagariwe zo kwita ku barwayi ba Marburg kugira ngo bakire. Nyamara bari babizi neza ko na bo isaha n’isaha bagenda. Mu gihe kidasanzwe cyo kwita ku bagaragarwaho n’ubwo burwayi, benshi bavuye mu ngo zabo, biyegurira umurimo w’ubutabazi.
Ubufatanye n’amahanga n’izindi nzego z’ubuzima bwarimakajwe, haboneka inkingo zo gutangira gukingira bamwe ndetse batangira gukingirwa. Impungenga bamwe bari bafite kuri izo nkingo bagiye bazimarwa, maze abo byarebaga by’ibanze baratangira barakingirwa, ari na ko ingamba z’ubwirinzi zikomeza gushishikarizwa bose.
Inkomoko ya Marburg yarashyize iramenyekana
Kera kabaye, nyuma y’ikurikirana n’iperereza ryimbitse, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko hamenyekanye inkomoko y’icyorezo cya Marburg cyibasiye u Rwanda, aho ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko cyaturutse ku ducurama.
Yasabye Abaturarwanda kutirara mu ducurama ngo batugirire nabi, ahubwo ko igikenewe ari ukwirinda kwegera aho dukunze kuba cyane cyane mu buvumo.
Mu butumwa bwanyuze ku mbuga za Minisiteri y’Ubuzima kuri iki Cyumweru, Dr Nsanzimana yavuze ko ari amakuru meza kuba inkomoko y’iki cyorezo yamenyekanye.
Ati “Twaje kumenya ko iyi virusi yavuye mu nyamaswa by’umwihariko mu ducurama dukunda kurya imbuto, ni ho iyi virusi yaturutse ijya ku murwayi wa mbere. Kubimenya kare birafasha kugira ngo ibyorezo nk’ibi tubashe kubirwanya n’ahandi hose byaba biri.”
Dr Sabin Nsanzimana yasabye Abaturarwanda kutagirira nabi uducurama bashingiye ku kuba ari two twavuyeho iyo ndwara, agaragaza ko kutwirinda bishoboka tutagiriwe nabi.
Inkuru nziza yatashye i Rwanda
Nyuma y’imbaraga zitagerwa zashyizwe mu guhangana na Marburg, nyuma y’iminsi mike gusa, u Rwanda rwatangaje ko abarwayi bose bari basigaye bayirwaye bakize ndetse bagasezererwa bakagenda. Ibyo byabaye imaze guhitana abagera kuri 15 biganjemo abaganga. Imiryango yabo yafashwe mu mugongo na Leta.
Nyuma y’iminsi 42 abarwayi ba nyuma ba Marburg bakize bagasezererwa mu bitaro, ndetse hakaba nta wundi wongeye gusanganwa iyo ndwara. Nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), hatangajwe ku mugaragaro ko mu Rwanda nta Marburg ikiharangwa yacitse burundu.
Hari ku wa 20 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yaragize ati “Rwari urugendo rutoroshye ariko uyu munsi dutsinze icyorezo cya Marburg mu Rwanda. Marburg yararangiye, tugendeye ku mabwiriza ya OMS twagombaga kubara iminsi 42 nyuma y’igihe umurwayi wa nyuma yakiriye akava mu kigo cy’ubuvuzi. Twari tumaze iminsi tubara iminsi. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 wari umunsi wa 42, rero uyu munsi dutangaje ko Marburg yamaze gutsindwa mu Rwanda.”
Minisante igaragaza ko ahandi iki cyorezo cyagaragaye ibyago byo kwica byageraga kuri 90% by’abanduye ariko mu Rwanda biri kuri 22,7%.
Imibare ya OMS ubundi yahamyaga ibyago byo guhitanwa n’iki cyorezo bitashoboraga kugera munsi ya 24%
OMS yashimiye u Rwanda umuhate rwashyize mu guhashya iki cyorezo, ndetse n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zashyizeho amabwiriza adasanzwe ku bagenzi bava mu Rwanda, byarayadohoye, ibintu byongera gusubira mu buryo.
Perezida Kagame, ubwo yakiraga abantu mu birori bisoza umwaka wa 2024, byabaye ku wa 30 Ukuboza 2024, yashimiye umuhate w’abakora mu nzego z’ubuzima, watumye icyorezo cya Marburg kirandurwa burundu mu Rwanda.
Ati “Vuba aha bitari kera, habayemo n’ibitari byiza, by’indwara yateye ya Marburg Virus, ihitana abantu mu miryango, nagira ngo mbabwire ko iyo miryango yabuze ababo, twifatanyije namwe. Ariko ubu icyo cyorezo na cyo cyagiye ku ruhande, ejo bundi muwmvise ko ubu u Rwanda ari nyabagendwa, nta kibazo nk’icyo kikigihari.”
Yaboneyeho gushimira abakora mu nzego z’ubuzima ati “Ndashimira cyane abakora mu by’ubuzima, abakoranabushake, abagiye hirya no hino, abitanze rwose, hari abatanze ubuzima bwabo kugira ngo ubw’abandi bukomeze, abo turabashimira, abaforomo, abaganga n’abandi. Bakoresheje wa mutima w’igikotanyi, wa muco w’u Rwanda, w’Abanyarwanda, mwarakoze cyane.”
Nta kwirara
Nubwo bimeze bityo ariko Marburgs yatsinzwe, kuri ubu Mpox ntabwo irashira burundu, mu ntangiriro za Ukuboza 2024, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko buri cyumweru abantu bane cyangwa batanu mu Rwanda bandura Mpox, hafi ya bose bakayandura binyuze mu mibonano mpuzabitsina.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore, yabwiye RBA ko indwara z’ibyorezo zikomoka kunyamaswa zikomeza kwiyongera bito ko abantu bagomba guhora biteguye.
Ati “Ibyorezo byinshi biri kuva mu nyamaswa bijya mu bantu. Birasaba ko twitegura, tugakorana n’inzego zitandukanye, tugafatanya mu guhanahana amakuru.”
Yasobanuye ko icyorezo Mpox ntaho cyagiye kuko buri cyumweru handura abantu bari hagati ya bane na batanu, mu gihe 95% muri bo bayandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ati "Kugeza ubu nibura buri cyumweru ntabwo tubura abarwayi bari hagati ya bane na batanu mu bo dusuzuma turasanga bafite ubwo burwayi. Muri abo barwayi bose tumaze kubona, abenshi barenga 95%, ni abantu bandura binyuze mu mibonano mpuzabitsina.”
Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.
Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!