00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu Rwanda havutse abana hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza intanga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 August 2015 saa 10:48
Yasuwe :

Bwa mbere mu Rwanda havutse abana babiri habayeho uburyo buzwi nka IVF bwo guhuza intanga z’umugore n’umugabo, zishyirwa hamwe muri Laboratoire nyuma yo kubona ko zishobora kuvamo igi rishobora kuvamo umwana rigashyirwa muri nyababyeyi y’umugore.

Ubu buryo bwa IVF ubusanzwe bufasha ababyeyi bafite ibibazo byo kuba badasama mu buryo busanzwe aho umugore ategurwa, agahabwa imiti kugira ngo amagi ashobora kuvamo umwana aboneke. Nyuma yo kuboneka avanwa mu mubiri we agashyirwa muri Laboratoire.

Dr Eugene Ngoga, Inzobere mu kuvura abagore, yabwiye IGIHE ubu buryo bwatangiye mu mwaka ushize mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko iyo bamaze gukura mu mugore amagi ashobora kuvamo umwana agashyirwa muri Laboratoire ahuzwa n’intanga z’umugabo nyuma agasubizwa muri nyababyeyi y’umugore.

Ubu buryo ngo ni nabwo bukoreshwa n’ahandi hose ku Isi aho igice cya mbere ari uguhuza intanga z’umugore n’iz’umugabo ariko bikorewe hanze y’umubiri.

Bitandukanye n’ibyo abantu bavuga ko intanga zishobora gushyirwa ahantu hamwe kugeza amezi icyenda ashize.

Dr Eugene Ngoga wakurikiranye ivuka ry'aba bana

Abana babiri b’impanga bavutse hifashishijwe ubu buryo ntabwo batandukanye n’abandi babyawe mu buryo busanzwe kuko umwe afite ibiro bibiri n’igice undi bibiri.

Abagore bashobora gukoresha iyi serivisi abamaze nk’imyaka irenga ibiri cyangwa itatu babana n’abo bashakanye ariko badashobora gusama. Abo nibo bagana abaganga bakabasuzuma, mu buryo bumwe bwo kubafasha hakaba harimo n’ubu bwa IVF.

Dr Ngoga avuga ko nta ngaruka n’imwe ubu buryo butera gusa abantu ngo ntibakunze kubukoresha kuko bavuga ko buhenze kuko bitwara amafaranga agera kuri miliyoni eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuva mu mwaka ushize, aba bana b’impanga bavutse kuri uyu wa Gatanu babaye aba mbere gusa iyi serivisi imaze kuganwa n’ababyeyi bagera ku 100, byitezwe ko mu gihe kiri imbere abana bavuka hifashishijwe IVF bazaba bamaze kwiyongera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages