Aganira na IGIHE, Umuyobozi w’ihuriro ry’inzu zikora Itangaza n’Igurishabitabo mu Rwanda (Rwanda Publishers and BookSellers Union) Stephen Mugisha yagaragaje ko n’ubwo imurikagurisha ry’ibitabo ridasanzwe mu Rwanda, abantu bakwiye kuryitabira kuko ari inzira imwe rukumbi yo gukundisha abanyarwanda gusoma bityo bakunguka ubumenyi bikaba umuco wabo.
Ati “Ni ibintu bibaye bwa mbere, n’ubwo abanyarwanda bafata ibitabo cyangwa gusoma nk’iby’abanyamahanga, ariko turifuza ko biba umuco wabo kuko ni bwo ubukungu bushingiye ku bumenyi buzagerwaho (knowledge based economy) mu iterambere ry’u Rwanda”
Yongeyeho ko igitabo kidakwiye kuba kure ya buri munyarwanda, ahubwo kikaba ubuzima bwe, buri mwaka umuntu akajya asubiza amaso inyuma akareba ibitabo yasomye umubare wabyo n’icyo byamwunguye.
Iryo murikagurisha mpuzamahanga ry’ibitabo mu Rwanda rizitabirwa n’inzu zikora itangaza n’igurishabitabo mu Rwanda nka Excel Education Partners, Bloo Books, Editions Bakame, School Books Distributors, Ikirezi Bookshop, arise Education, n’izindi nyinshi.
Hazaza kandi izo mu Karere nka MK Publishers, Fountain Publishers, Longhorn ndetse n’izo ku rwego mpuzamahanga nka Oxford University Press n’izindi zitandukanye.
Ihuriro ry’abagize inzu zikora itangaza n’igurishabitabo mu Rwanda bamaze impungenge abanyarwanda ko ibitabo bizaba bihari mu ndimi nyinshi, harimo iby’Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswayire, Igifaransa, Igihinde, Igishinwa n’izindi ndimi ku buryo ntawe uzabura icyo asoma.
Ku munsi wa kabiri w’imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibitabo, tariki ya 19 Gashyantare, hazaba inama izahuza MINISPOC (Minisiteri ya Siporo n’umuco), impuguke mu kwandika ibitabo no kubitangaza ngo habeho kungurana ibitekerezo.
Mu imurikagurisha ry’ibitabo hazaba hari ihema ry’abana, aho bazajya basomerwa inkuru zabagenewe mu gihe cy’amasaha abiri ku munsi n’aho andi masaha akaba ay’abantu bakuru, na bo bazaba bemerewe amasaha abiri yo gusoma muri iryo hema buri munsi.
Abazitabira imurikagurisha bazasobanurirwa neza inzira (steps) igitabo kinyuramo kugira ngo kigere ku isoko kugira ngo ababifitemo impano na bo babashe kubikora.
Ihuriro ry’inzu zikora itangaza n’igurishabitabo mu Rwanda riragira riti “Dukeneye sosiyete ikunda ibitabo, iha agaciro ibitabo , yandika ibitabo, igura ibitabo kandi isoma ibitabo.”
Stephen Mugisha akomeza avuga ko ibiciro ku bitabo bazaba babihanantuye, ko kandi kwinjira bizaba ari ubuntu nta kiguzi nk’uko ubusanzwe bigenda.
Hazaba hari ibitabo by’amoko yose nk’iby’urukundo (roman), ubuhinzi, ubucuruzi, ibyo kwigishirizamo n’ibindi.
Iri murigurisha rizabera muri Petit Stade, rikazajya ritangira saa mbili za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (8AM-6:30 PM).
Tombola Felicie



















TANGA IGITEKEREZO